00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Francis Zahabu yinjiye mu bakinnyi ba City Maid

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka myinshi atagaragara muri filime iyo ariyo yose, Francis Iraguha benshi bamenye nka Francis Zahabu yamaze kwinjira mu rutonde rw’abakinnyi ba City Maid.

Misago Wilson uri mu bategura filime ya City Maid, yabwiye IGIHE ko uduce Francis Zahabu azagaragaramo twamaze gufatwa amashusho hasigaye kudutambutsa kuri televiziyo.

Abajijwe igihe utu duce tuzatangira gusohokera, Misago yagize ati “Ntabwo nahita mvuga ngo ni igihe iki n’iki, gusa ni mu tuzatambuka muri Kamena 2021.”

Francis Zahabu wamenyekanye muri Filime Inzozi, Ikigeragezo cy’ubuzima, n’izindi zinyuranye.

Uyu mugabo wishimiye kuba agiye kongera kugaragara muri sinema nyarwanda, yavuze ko atari filime gusa kuko agiye no kongera gufungura ubucuruzi bw’imyenda yihangira.

Francis Zahabu ni umwe mu bahanzi b’imideli bubatse izina muri uru ruganda binyuze mu myenda yise Francis Zahabu Fashions.

Ati “Mu minsi mike muramenya ibijyanye n’imideli yanjye mishya. Ngiye kongera gushyira imbaraga mu byo guhanga imideli yanjye izwi nka Francis Zahabu Fashions.”

Uyu mugabo ari mu ba mbere batangiye gusobanukirwa ibijyanye na Made in Rwanda, umwenda we wa mbere yakoze wanditseho iki kirango yawusohoye mu 2009.

Francis Zahabu n'abakinnyi bagiye guhurira muri City Maid
Usibye gukina filime, uyu mugabo yavuze ko agiye no kongera gushyira imbaraga mu bucuruzi bw'imyenda ye 'Francis Zahabu Fashion'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .