00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman yasohoye indirimbo y’amaganya mbere y’umunsi umwe ngo asomerwe n’Urukiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Mbere y’umunsi umwe ngo asomerwe n’Urukiko, Fireman na P Fla babanye igihe kinini mu itsinda rya Tuff Gang, basohoye indirimbo nshya ‘Ubuhamya’ inakomoza ku buzima bw’imanza amazemo iminsi.

Mu nyikirizo y’indirimbo ‘Ubuhamya’ Fireman na P Fla hari aho bagira bati “Uzambere umuhamya nibiba ngombwa, kuko mbona nshobora kurushwa ibimenyetso kandi mbona aribyo bita ubutabera […]”

Aya magambo kimwe n’akubiye mu gitero cya Fireman, yumvikanisha ko uyu muraperi ahangayikishijwe n’urubanza amazemo iminsi.

Fireman ari kuburana mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aho Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abagororwa b’i Iwawa, aho yagororewe akanahabera umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura muri bagenzi be.

Ubushinjacyaha buvuga ko Fireman n’abantu 10 bahuriye muri dosiye imwe, mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abagororwa b’i Iwawa.

Fireman yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’Urukiko rwa Gisirikare, icyakora ahita ajuririra iki cyemezo ari nabyo byatumye aburana adafunze.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu gihe Fireman na bagenzi be bategereje icyemezo cy’Urukiko mu bujurire kizasomwa kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Fireman yavuze ko ahangayikishijwe no kuba akiri mu nkiko, icyakora yongeraho ko ikizavamo cyose yiteguye kucyakira.

Ati “Mfite album yanjye ‘Iyimukamisiri’, ikizava mu rubanza cyose niteguye kucyakira, niyo byarangira mfunzwe njye nzayisohora abantu banjye bakomeze kumva imiziki iriho, ariko bibaye ntibamfunge nakongera guharanira ko ibendera rya Hip Hop ya nyayo ryongera kuzamuka.”

Fireman yari aherutse gusohoraho indirimbo yitwa ‘Ibiganza’.

Nta gihindutse, Fireman avuga ko iyi album izasohoka mu mpera z’uyu mwaka ikazaba igizwe n’indirimbo 10 zose ateganya gukorera amashusho.

Ikiganiro na Fireman

Indirimbo nshya ya Fireman na P Fla

Fireman akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abagororerwa Iwawa
Fireman arabura amasaha make ngo asomerwe imyanzuro y'Urukiko mu rubanza amaze iminsi aburana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .