00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman wari waravuye mu ishuri kubera ibiyobyabwenge yiyemeje kurisubukura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kamena 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2015, imyaka ibaye hafi itandatu Fireman ahagaritse amasomo muri IPRC Kigali aho yari ari mu mwaka wa mbere, nyuma yo kugororerwa i Iwawa akareka ibiyobyabwenge ndetse akabona ko yatakaje igihe kinini, uyu muraperi yiyemeje gusubira ku ishuri.

Fireman wicuza igihe yatakaje mu biyobyabwenge, yakomoje kuri ibi mu kiganiro kirekire aherutse kugirana na IGIHE.

Ni umuraperi udatinya guhamya ko ibiyobyabwenge biri mu byatumye asubika ishuri ubwo yari atangiye kwiga Kaminuza.

Fireman yagize ati “Nacikirije amasomo ngeze muri Kaminuza ntabwo nayirangije ariko ngomba gukomeza, urumva kuva mu 2015 nahise njya mu bikoresho (ibiyobyabwenge) n’ubuyobe, birangira ntakaje igihe cyanjye!”

Uyu muraperi avuga ko ubwo yari i Iwawa, ari bwo yatekereje ku gihe yatakaje afata icyemezo cyo gushaka uko yasubira ku ishuri.

Usibye gusubira ku ishuri, Fireman yavuze ko yifuza gushyira imbaraga mu muziki ndetse no mu kazi.

Yanahise ahishura ko afatanyije na bagenzi be bamaze gutangiza sosiyete yitwa ‘Icyuzuzo Soft LTD’ abereye umuyobozi, iyi ikaba yarakoze urubuga rugurisha ibintu bitandukanye rwitwa ‘E Sales’.

Kurangiza amashuri, gukomeza umuziki ndetse no kwinjira mu bucuruzi ni byo bintu by’ingenzi Fireman yifuza guha umwanya we.

Nubwo ariko ari gupanga ibi byose, Fireman ari mu rubanza aregwamo gukubita umugororwa wari uri kugororerwa ku kirwa cya i Iwawa.

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa girikare imyaka itatu y’igifungo, Fireman agahita ajurira, kuri ubu ategereje imyanzuro y’Urukiko rukuru rwa gisirikare izatangazwa tariki 2 Nyakanga 2021.

Fireman ubu ni umuyobozi wa Icyuzuzo Soft Ltd

Reba ikiganiro kirekire na Fireman

Fireman wifuza gusubukura ishuri yateshejwe n'ibiyobyabwenge, yiyemeje gushyira imbaraga mu muziki no gukomeza sosiyete yatangije 'Icyuzuzo Soft LTD' arinayo yakoze urubuga rucururizwaho ibintu binyuranye rwa E sales

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .