00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman wabanye na Jay Polly muri Tuff Gang yamwijeje gusigasira ibigwi n’amateka yubatse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Abinyujije mu ndirimbo yo kumuha icyubahiro, Fireman wabanye na Jay Polly mu itsinda rya Tuff Gang yamwijeje kuzusa ikivi asize no gusigasira ibigwi n’amateka yubatse.

Iyi ndirimbo ‘RIP Jay Polly’ Fireman yayihuriyemo n’abahanzi bakizamuka barimo; Yampano,Young Kevin na Mozzy.

Mu gitero cye, Fireman yifurije Jay Polly kwakirwa neza na Nyagasani wamuhisemo akamuhamagara.

Uyu muraperi yakomeje yizeza Jay Polly kuzusa ikivi cye no gusigasira ibigwi n’amateka yubatse, ati “Natwe dukomereze aho wagejeje dusigasire ibigwi n’amateka wubatse, rwa rukundo n’ubumwe waririmbaga ukabibiba tubivomere tunabikwibukira.”

Jay Polly benshi bakundaga kwita ‘Umwami Kabaka’ yamamaye mu muziki kuva mu myaka ya 2008. Yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, azize uburwayi butunguranye aho yari yajyanywe mu bitaro bya Muhima kuvurizwa.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33, yitabye Imana asize abana babiri barimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa babanye igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

Abakunzi b’umuziki, inshuti ze n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari warigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abari urubyiruko mu myaka ya 2010 kuzamura.

Fireman yijeje Jay Polly kuzusa ikivi cye
Itsinda rya Tuff Gang ryamenyekanishije aba baraperi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .