00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime z’Abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo bitanu muri ‘Les Trophées Francophones du Cinéma’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya karindwi hagiye gutangwa ibihembo bya ‘Les Trophées Francophones du Cinéma’ mu birori bizabera mu Rwanda, filime eshatu z’Abanyarwanda nizo ziri guhatana.

‘Les Trophées Francophones du Cinéma’ bifatwa nk’ibihembo bya mbere bya sinema bikomeye mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bigiye kongera kubera mu Rwanda.

Filime z’Abanyarwanda zihatana muri ibi bihembo zirimo ‘Europa’ ya Kivu Ruhorahoza iri guhatana mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone du long métrage documentaire 2021’.

‘Imfura’ ya Samuel Nishimwe ihatana mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone du court métrage 2021’.

Marc Zinga wasobanuye ‘La Miséricorde de la jungle’ ya Joel Karekezi uhatana mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone de l’interprétation masculine 2021’.

Filime ‘‘La Miséricorde de la jungle’ ya Joel Karekezi ihatana mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone de la réalisation 2021’ na ‘Trophée Francophone du long métrage de fiction 2021’.

‘Les Trophées Francophones du Cinéma’ ni ibihembo bizatangirwa mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2021, aho Akanama Nkemurampaka kazahitamo ababyegukana kayobowe n’Umunyarwandakazi Carole Karemera.

Ni ubwa kabiri ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kuko umwaka ushize byatangiwe muri Canal Olympia ku i Rebero.

Icyo gihe Isabelle Kabano na Joël Karekezi bahawe ibihembo by’icyubahiro nk’abakoze cyane mu ruhando rwa sinema nyarwanda.

Kanda hano urebe abahatanira ibihembo

Filime eshatu zihatanira ibihembo bitanu muri ‘Les Trophées Francophones du Cinéma’

Filime ‘‘La Miséricorde de la jungle’ ya Joel Karekezi niyo ihatanye mu byiciro byinshi
Joel Karekezi niwe ufite filime nyinshi zihatana muri ‘Les Trophées Francophones du Cinéma’
Carole Karemera niwe uhagarariye akanama nkemurampaka kazahitamo abazegukana ibi bihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .