00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Mercy of The Jungle’ ya Karekezi yatangiye kwerekanwa mu ndege za Brussels Airlines

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Kuva mu minsi mike ishize, filime ‘Mercy of the jungle’ ya Joel Karekezi yatangiye kwerekanwa mu ndege za Brussels Airlines, aho buri mugenzi wateze indege z’iyi sosiyete azajya abasha kuba yayireba mu gihe cy’urugendo.

Ni amasezerano Joel Karekezi yaheshejwe na sosiyete yo mu Bufaransa no mu Bubiligi ishinzwee gucuruza iyi filime.

Kuyerekana byatangiranye no kuyicuruza hifashishijwe DVD na Blue Ray aho nibura ubu iri kugura amayero 26 nk’igiciro fatizo, abarirwa hafi mu bihumbi 30Frw.

Joel Karekezi yatangaje ko iyi filime yamutwaye amafaranga agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Yerekanwe bwa mbere mu Rwanda nyuma yo gutwara igihembo i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Icyo gihembo cyitwa ‘Etalon d’Or de Yennenga’ yaherewe mu Iserukiramuco FESPACO 2019 rigamije guteza imbere sinema nyafurika.

Nyuma y’iki gihembo filime ‘Mercy of the jungle’ yahawe ibindi byinshi byatumye ihangwa amaso na benshi mu bakunzi ba sinema yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Joel Karekezi nk’umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga wa filime ni we wayanditse bivuye ku gitekerezo yagize mu mwaka wa 2011. Yaje gukinwa nyuma y’imyaka itandatu kuko byamusabye kubanza gushaka inkunga hiryo no hino.

Filime ‘Mercy of The Jungle’ yatangiye kwerekanwa mu ndege za Brussels Airlines
Filime ‘Mercy of The Jungle’ yashyizwe ku rutonde rw'izerekanwa muri Brussels Airlines
Iyi Filime yaherewe igihembo mu iserukiramuco rya FESPACO ryari ryanitabiriwe na Perezida Kagame wari kumwe na Perezida wa Burkina Fasso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .