00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ’Impanga’ igiye kongera gusubukurwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kamena 2021 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Filime Impanga yari yarabaye isubitswe kuva mu mezi make ashize igiye kongera gusubukurwa, guhera muri Nyakanga 2021 hakazatangira gusohoka ‘Saison’ ya gatatu nyuma y’amezi atandatu idasohoka.

Imirimo yo gukina no gutunganya iyi filime byari byabaye bihagaritswe na Bahavu Jeannette nyirayo, yari yabitewe n’uko yifuzaga ko iri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda ibanza igashyikira iyatambutse kuri Youtube.

Mu kiganiro na IGIHE, Bahavu yagize ati “Urabona twatangiye gukina mbere itambuka kuri Youtube, hari ibice byinshi byari byaratambutse mbere. Nyuma yo kumvikana na Televiziyo y’u Rwanda twabaye turetse ngo izasohotse mbere babanze bazerekane.”

Uyu mugore wandika akanayobora iyi filime yavuze ko bahisemo gutangira kuyisubukura nyuma yuko babonye ko izo bahaye televiziyo y’u Rwanda zigiye kurangira.

Yongeyeho ko igice cya gatatu cy’iyi filime kizajya gitambukira rimwe kuri Youtube na Televiziyo y’u Rwanda.

Bahavu Jeannette asanzwe ari umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu yitwa Citymaid yakinnyemo yitwa Diane.

Mu 2020 nibwo Bahavu yagize igitekerezo cyo gukora filime ye bwite atangiza iyo yise ‘Impanga’.

Filime ‘Impanga’ yakunzwe n’abatari bake ndetse iri mu zikurikirwa cyane mu zitambuka kuri YouTube na Televiziyo y’u Rwanda.

Agace ka filime ’Impanga’ kari kasoje saison ya kabiri

Filime Impanga iri mu zikurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .