00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fearless ararembye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka yo ha mbere, Niyonsenga Keza Amina benshi bamenye nka Fearless arembeye mu bitaro bya Muhima aho ategereje kubagwa.

Uyu mukobwa winjiye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abamuri hafi babwiye IGIHE ko arwaye bikomeye ibibyimba.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Yaje hano atari kubasha no kugenda yarwaye ibibyimba bibiri, abaganga bamubwiye ko bagomba kumubaga bitarenze kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021.”

Fearless amaze iminsi arwaye ariko ataramenya neza indwara yamufashe, nyuma yo kunanirwa gutambuka atangiye kuremba nibwo yigiriye inama yo kujya kwa muganga.

Keza Stamina cyangwa Fearless nk’uko yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yanabayeho umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo zirimo ‘Nta kuri mbona’ yakoranye n’abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop, I Like You, Icyerekezo yakoranye na Queen Cha n’izindi nyinshi.

Fearless arembeye mu bitaro bya Muhima
Uyu muhanzikazi ategereje kubagwa
Fearless yakanyujijeho mu myaka yo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .