Eugy wamamaye mu ndirimbo ‘Dance for Me’ na Mr Eazi agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2019 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umunya-Ghana, Eugy, wamamaye mu ndirimbo yaciye ibintu yitwa ‘Dance For Me’ yahuriyemo na Mr. Eazi agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kizaba mu mpeshyi.

Eugy yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Entertainment Factory cyiswe ‘Sounds of Summer’ kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Kamena 2019, azagihuriramo n’abandi bahanzi bakomeye bamaze kwemeza ko bazataramira mu Rwanda barimo Umunya-Nigeria, Maleek Berry, ndetse na Ya Levis wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko uba mu Bufaransa.

Kugeza ubu ibijyanye n’ibiciro ku bazitabira icyo gitaramo ntabwo biratangazwa.

Eugy ni umwe mu bahanzi bo muri Ghana bafite izina rikomeye, yakoranye na Davido mu ndirimbo yitwa ‘Chance’ akorana na Mr. Eazi izindi ebyiri zirimo ‘Body’ na ‘Dance For Me’ zose zakunzwe mu buryo bukomeye muri Afurika.

Uyu muhanzi yakuriye mu Bwongereza aho yajyanye n’umuryango ubwo yari afite imyaka itandatu, agatangira kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto.

Muri icyo gihe yahise ashinga itsinda ry’umuziki yari yise E3B (E3 Brothers) yari ahuriyemo na barumuna be babiri.

Nyuma iri tsinda ryaje gutandukana Eugy asigara akora wenyine akajya yifata amashusho ari kurapa akayashyira ku mbuga zitandukanye nkoranyambaga nyuma aza kugenda akundwa ndetse atangira gushyira hanze indirimbo yakoreye muri studio.

Entertainment Factory KGL igiye kuzana uyu muhanzi mu Rwanda, iherutse kuvuga ko ishaka kongera uburyo bwo kuryoherwa ku bakunda ibirori no kubahangamo ibyiyumviro bishya.

Iyi sosiyete ni nayo iherutse kuzana Burna Boy mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda ku wa 23 Werurwe 2019 nacyo cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo. Iki gitaramo kiri imbere mu kwitabirwa mu bindi bimaze kuba uyu mwaka.

Umva Dance For Me, Eugy yahuriyemo na Mr Eazi

Eugy wamamaye mu ndirimbo ‘Dance for Me’ na Mr Eazi agiye kuza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza