00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy yifashishije indirimbo ye nshya atera imitoma umukobwa aherutse guterera ivi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva Emmanuel wubatse izina mu muziki w’u Rwanda nka Emmy, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Caja’ yakoreye umukunzi we aherutse kwambika impeta.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo uyu muhanzi usanzwe ukorera umuziki we muri Amerika aho atuye yaje mu Rwanda, gahunda yari imuzanye yaje kumenyekana tariki 12 Mutarama 2021 ubwo yambikaga impeta Umuhoza Joyce wari umwemereye kuzamubera umugore.

Nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa bakemeranya kurushinga, Emmy yahise ajya muri Country Records ahakorera indirimbo yise ‘Caja’.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umusore wese yabwira umukunzi we, hari amakuru IGIHE ifite avuga ko yayikoreye umukunzi we.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo ye, yavuze ko nubwo iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukundo ariko bitavuze ko yayikoreye umukunzi we gusa.

Ati “Ntabwo ari iy’umukunzi wanjye gusa, ni iya buri wese wayifashisha abwira umukunzi we. Birumvikana nanjye ngiye kumuha ubutumwa bukubiyemo nayikoresha ariko si iye gusa.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na One shot.

Emmy ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Mu 2012 ubwo yavaga mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari mu bagezweho cyane ko yari no ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya kabiri.

Emmy yavuye mu Rwanda agezweho mu ndirimbo nka Nsubiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde n’izindi.

Ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo yicaye ubusa kuko yakomeje gukora mu nganzo asohora izindi zirimo Ntunsige, Wabaga he yakoranye na Princess Priscillah, Ntari umuntu, n’izindi zirimo Care aheruka gusohora mu minsi ishize.

Emmy yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce muri Mutarama uyu mwaka
Emmy ni umwe mu banyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .