Kwamamaza

Emma Claudine yasohoye inyandiko isubiza ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 16:08' na Munyengabe Murungi Sabin


Umuvugizi mukuru w’Ikirezi Group [sosiyete itegura Salax Awards], Emma Claudine yasohoye inyandiko ndende ikubiyemo igisubizo ku byatangajwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanzi nyarwanda bwavugaga ko ibi bihembo bikwiye kuvugururwa mu kubahiriza ibyifuzo by’abahanzi bitaba ibyo bikaba bishobora guhagarikwa.

Urutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards rumaze kujya hanze bamwe bikuyemo ku mpamvu zitandukanye. Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi, Intore Tuyisenge yatangarije IGIHE mu mpera z’icyumweru gishize ko bakiriye amabaruwa y’abahanzi basaba ubuyobozi bwabo kurebana ubushishozi ibi bihembo ‘ngo kuko bipyinagaza umuziki aho kuwuteza imbere’.

Icyo gihe yavuze ko basabye Ikirezi Group gukosora ibitanoze kugira ngo bibonerere abahanzi bahataniye Salax Awards ariko ngo ntibabikurikije. Yavuze ko banditse ibaruwa ibasaba ko babonana bakagirana ibiganiro byo kunoza ibi bihembo abandi babima agaciro ‘ari nacyo yashingiyeho avuga ko bazafatirwa imyanzuro ishobora no kuba yazahagarika Salax Awards.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’urugaga tugiye gukora inama, turaboherereza indi baruwa nibakomeza kunangira bikaba rimwe kabiri tuzafata umwanzuro wo kubihagarika. Niba ibyo bamaze imyaka yose bakora nta musaruro byatanze ku bahanzi kuki bakomeza kubitegura? Kuki bakomeza gukoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite kandi abanyamuziki ntacyo bunguka?”

Ikirezi Group basohoye inyandiko isubiza

Ikirezi Group Ltd na Yes Africa Ltd turongera kwishimira uburyo abantu batandukanye bafite aho bahurira na muzika mu Rwanda, abakunda muzika hamwe n’abafatanyabikorwa, bagiye bagaragaza ko bashishikajwe na gahunda za Salax Awards Edition 7”, kuva izi sosiyete zombi zakoresha akanama ngishwanama kabaye kuwa 29 Gicurasi 2016, kuri hoteri “Five to Five” i Kigali.

Kuva icyo gihe, twakomeje gushyira imbere kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye, kugira ngo turusheho gukora ibikorwa bituma “Salax Awars Edition 7” iba nziza cyane kurushaho. Ni yo mpamvu tudahangayikijwe cyane n’ibyavuzwe n’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, byatangajwe binyuze ku rubuga IGIHE.com, kuwa 19 Kanama 2016, saa 13:31pm.

Abategura “Salax Awards”, dushyigikiye ubufatanye hamwe n’abantu ndetse n’ibigo bitandukanye, ariko kandi icyo dushyira imbere cyane ni ugukora byiza kurushaho. Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunda kubivuga (twabishyize mu magambo yacu), inzira igana ku ntsinzi ishobora kugorana, ariko ibyiza ubona umaze kuyigeraho bikwibagiza izo ngorane wanyuzemo.

Natwe turi imbuto zikomoka kuri iyi mitekerereze iganisha ku iterambere, ni yo mpamvu tugomba kubizirikana mu rugendo rwo gutegura “Salax Awards”.

Ubu ni ubutumwa dutanze kugira ngo duhe ibisobanuro birenzeho abafatanyabikorwa twubaha cyane, barimo abanyamuziki mu Rwanda, abanyamakuru, abakora muzika, n’abandi bafatanyabikorwa mwese muri muzika, cyane cyane ku Rugaga rw’Abahanzi mu Rwanda.

Nk’uko twari twabivuze mu nyandiko igenewe itangazamakuru yari yashyizwe ahagaragara nyuma y’akanama ngishwanama: ’Salax Awards yagarukanye ingufu, kandi igarukana isura nshya, ibikorwa birenzeho, hamwe n’ibindi bikombe."

Tubibutse ko mu kugera kuri ibi, Ikirezi Group Ltd yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Yes Africa Ltd kuwa 30 Ugushyingo 2014, maze dukora “Salax Awards Implementation Strategy (SAIS)” dutunganya “Salax Awards Sponsorship Package”, hanyuma ibi biduha intango nziza yo gukomeza gutegura ibihembo bya “Salax Awards” ku buryo bunoze kurushaho, duhereye kuri “edition 7”.

Mu gukomeza gushaka uburyo bwo gukora ibintu neza kurushaho, twongeye gusuzumana ubwitonzi no kwemeza ibigenderwaho kugira ngo abahanzi baboneke ku rutonde rwa “Salax Awards Edition 7”. Ubu turacyakomeza kwakira ibitekerezo, hamwe no kugenda twigira kuri “editions” zabanje hamwe no ku bindi bikorwa n’abandi, kugira ngo turusheho kunononsora uko dutegura “Salax Awards”.

Ibi byose byatanze impinduka zigaragara mu mitegurire hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya “Salax Awards”, kandi turabizi neza ko impinduka zishobora gushimisha abazumvise vuba, mu gihe hari n’abandi bashobora kutazumva no kutazisobanukirwa vuba.

Ingingo itsindagira…

Ikirezi Group Ltd na Yes Africa Ltd ni ikompani zigenga, zanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko muri RDB, kandi zifite ibikorwa byemewe na RDB. Twemera tudashidikanya ko kugira abafatanyabikorwa batandukanye bitwubaka, kandi duha agaciro ibitekerezo byubaka abandi baduha kugira ngo tubyubakireho.

Mu gutsindagiriza ibi, dufite ubushake bwinshi bwo gukorana n’Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda. Ariko kandi, ibi ntibibuza ko tubasaba, hamwe n’abandi abo ari bo bose, kwirinda kuvuga amagambo yakwangiza isura ya “Salax Awards” nk’igihangano n’igikorwa cyanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda, cyangwa se kuvuga amagambo yahungabanya isura y’uwari we wese ufite aho ahuriye na “Salax Awards”, kuko dufite “trademark” duhabwa n’amategeko mu Rwanda.

- Muri iyi nyandiko, Umuyobozi mukuru w’Ikirezi Group, Emma-Claudine yasohoye yashimangiye ko abatanga ibitekerezo bahawe ikaze ariko ko ‘bitemewe gukoresha imvugo n’amagambo ashobora kwangiza igikorwa gikorwa byemewe n’amategeko y’u Rwanda’.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahanzi we ashimangira ko nta gikorwa gifite aho gihuriye n’umuziki, by’umwihariko amarushanwa yemerewe gukoreshwa abaririmbyi mu Rwanda urugaga rutarabimenyeshejwe.

Emma Claudine uyobora Ikirezi Group na Rupari Cynthia bakorana ubwo batangazaga abahanzi bari muri Salax Awards uyu mwaka

- Inkuru bijyanye:Ibihembo bya Salax Awards bishobora guhagarikwa


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved