Elsa na bagenzi be bakorewe ibirori i Sanya ahazasorezwa Miss World (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa azahura n’abakobwa 129 muri Miss World bakorewe ibirori bibaha ikaze mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa ahazabera ibirori byo gutora umukobwa uzambikwa iri kamba mu mwaka wa 2017.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruserukiwe muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza. Mu mwaka ushize wa 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, icyo gihe nta gihembo yatahanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rigiye kumara ibyumweru bitatu ribera mu bice bitandukanye by’u Bushinwa, rizasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2017. Miss World iri kuba ku nshuro ya 67 kuko umukobwa wa mbere witwa Kiki Håkansson yatowe mu1951.

Abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi bari bamaze iminsi mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, bakoreye icyiciro cya mbere cy’irushanwa mu mijyi itandukanye ndetse mu mpera z’icyumweru gishize bari mu Ntara ya Anhui.

Miss Elsa(iburyo) hamwe na bagenzi be mu birori byo kwakirwa mu Mujyi wa Sanya

Elsa na bagenzi be bagiye i Sanya nyuma y’ibirori bitabiriye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017. Mbere y’ibi birori bari babanje gukora indi myiyereko ya ‘Chimelong Parade’ yabereye mu mihanda ya Huangshan.

Miss World y’uyu mwaka igomba kumara ibyumweru bitatu, abakobwa batambagijwe mu mijyi inyuranye y’u Bushinwa Haikou, Huangshan , Shenzhen none ubu bari muri Sanya aho irushanwa rizasorezwa.

Elsa uhagarariye u Rwanda(uwa gatatu uvuye ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza