00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eloi El afite inzozi zo kuzana impinduramatwara mu muziki wa EDM mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Kanama 2021 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Muhoranimana Eloi wahisemo gukoresha amazina ya Eloi El usanzwe aririmba akaba n’umwe mu batunganya indirimbo, amaze igihe gito yinjiye mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ariko afite umwihariko wo gukora injyana ya Electronic dance music (EDM).

Urugendo rw’uyu musore w’imyaka 22 rwatangiye ku myaka 12 ubwo yatunganyaga indirimbo mu 2011, gusa yatangiye gutunganya izikozwe muri EDM mu 2018. Afite umwihariko yo kuba yarasohoye ibihangano bye afashijwe n’inzu zikomeye zirimo We Are Diamonds, LoudKult na Reven Beats & Day Dose of House.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yavuze ko yakuze akunda umuziki cyane ko avuka ku munyamuziki Sibomana Joseph wacurangaga Guitar muri Orchestre Irangira yari irimo abahanzi bakomeye nka Makanyaga Abdul.

Ati “Nahisemo gukora umuziki kubera ko nakuriye mu muryango uwukora, umuziki ni ibintu nakuriyemo kuko n’umubyeyi wanjye ariwe papa nibyo yakoraga acuranga muri Orchestre Irangira. Nakuze bindimo sinamenya ngo igihe byangiriyemo ni iki.”

“Nkiri mu mashuri abanza nararirimbaga ncuranga na Guitar ndetse nigeze kuririmba muri icyo gihe mfungura igitaramo cya Tonzi abantu batangarira impano nari mfite.”

Eloi El ni murumuna wa Chris Cheetah wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Mu nzozi z’uyu musore avuga ko ashaka gukora umuziki utandukanye n’uwo abandi bahanzi mu Rwanda bakora kandi wisangamo abantu bose.

Ati “Indoto mfite ni izo gukora umuziki utandukanye kandi wisangamo ingeri zose haba mu Rwanda no mu mahanga hose bakaba bawisangamo ngerageza no kuzamura igihugu cyanjye.”

Eloi El mu bo afatiraho urugero bakora EDM harimo aba-Dj nka Black Coffee, Kygo na Sun-El Musician. Avuga ko impamvu yahisemo EDM ari uko ari injyana akunda kandi yakunze kumva cyane kuva mu buto bwe kandi akaba ari injyana ikunzwe ahantu henshi.

Uyu musore mu myandikire avuga ko yibanda ku rukundo no ku buzima busanzwe.

Ati “Imyandikire yanjye nibanda ku rukundo no ku buzima busanzwe muri rusange. Ubutumwa nkunda gutanga ni ukudatana, kugirirana icyizere ndetse no kubana neza n’abandi.”

Ubu amaze gukora indirimbo 24. Akaba ashaka gukorana izindi nyinshi n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi mpuzamahanga cyane ko hari label nyinshi bakorana zakunze umuziki akora.

Eloi El yize amashuri abanza kuri Groupe Scolaire Cyahafi naho ayisumbuye ayiga muri Ecole Technique Muhazi [ETM] aho yasoje mu ishami rya Computer Science and Managment. Studio akorera mo ikorera mu rugo iwabo. Niwe wakoze Mixage na Mastering ya album Rita Kagaju aheruka gushyira hanze yise ‘Sweet Thunder’.

Electronic dance music (EDM) uyu musore akora, izwi na none nka dance music, club music cyangwa simply dance. Ni uruhurirane rw’imiziki iri mu mujyo wa electronic ukunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.

Aba ba-Dj bo hanze bafatanya n’abandi baririmbyi baba basanzwe bazwi baririmba. Izwi ku ba-Djs bakomeye bo hanze nka David Guetta, Martin Garrix, Alan Walker,AVICII, Chainsmokers n’abandi.

Mu mpera zo mu myaka yo mu 1980 no mu ntangiro za 1990 nibwo iyi njyana yatangiye kugira umuriri mu bihugu by’i Burayi.

Hari izindi njyana zamenyekanye zishamikiye kuri EDM zirimo nka Dance-pop, House, Techno, Trance, Drum & Bass, Dubstep na Trap n’izindi.

Reba indirimbo yise ‘Try’

Eloi El ni umwe mu bahanzi bake ndetse n'aba-Producers bakora EDM
Eloi El avukana na Chris Cheetah wakoze indirimbo nyinshi zamamaye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .