00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elizabeth Bagaya ugomba guhagararira Uganda muri Miss World yabuze Visa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Elizabeth Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, wahawe inshingano zo guhagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World; yabuze Visa yo kugera muri Puerto Rico.

Abategura irushanwa rya Miss Uganda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, batangaje ko nubwo abandi bakobwa bamaze iminsi batangiye guhatanira ikamba rya Miss World, uwari guhagararira igihugu cyabo atarabasha kugenda.

Mu nyandiko banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bagize bati “Nubwo Miss World ikomeje muri Puerto Rico, umukobwa ugomba guhagararira Uganda ntarabasha kuhagera kuko akeneye Visa.”

Abategura iri rushanwa bavuze ko bagerageje uburyo bwose bushoboka ariko bikaba byaragiye bigorana, bityo ko bahisemo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ngo barebe ko Amerika yabaha Visa y’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa akomeje kubura amahirwe yo kwitabira iri rushanwa kuko kugira ngo abashe kwinjira muri Puerto Rico bimusaba kuba afite Visa y’iki gihugu.

Elizabeth Bagaya ari kubarizwa i Kampala mu gihe abo bagomba guhatanira ikamba bo bamaze iminsi batangiye ibikorwa i Puerto Rico.

Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, yahawe inshingano zo guhagararira iki gihugu muri Miss World mu 2021 bitewe n’uko Olivier Nakakande wari wabaye Nyampinga wa Uganda yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Elizabeth Bagaya ugomba guhagararira Uganda muri Miss World yabuze Visa
Uyu mukobwa ari kubura ibyangombwa mu gihe bagenzi be bageze kure ibikorwa
Byitezwe ko tariki 16 Ukuboza aribwo hazatangwa ikamba rya Miss World 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .