00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce Softman yatumiwe mu iserukiramuco rigiye kubera muri Kenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’Umunyarwanda Edouce Softman yatumiwe mu iserukiramuco ‘Amahoro Festival’ rigiye kubera muri Kenya, akazahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Kidum n’itsinda ry’abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.

Uretse aba bahanzi bamaze gutangazwa nk’abahagarariye u Rwanda n’u Burundi, byitezwe ko mu minsi iri imbere abategura iri serukiramuco rigiye kuba bwa mbere, bazatangaza abandi bahanzi barimo n’umunyarwenya Eric Omondi.

Edouce aganira na IGIHE, yavuze ko yakiriye ubutumire bwo kwitabira iri serukiramuco kuko mu baritegura n’ubusanzwe harimo Umunyarwanda wari uzi umuziki we bityo ngo aba ari we ahitamo gutumira.

Ati « Njye nagiye kubona mbona barantumiye, wenda ntekereza ko byatewe n’uko umwe mu baritegura ari umunyarwanda uzi neza umuziki wanjye, bityo ahitamo ko natarama muri iri serukiramuco. »

Byitezwe ko Edouce azatarama muri iri serukiramuco rizaba tariki 26 Ugushyingo 2021.

Ku bijyanye n’umuziki we, Edouce yavuze ko kimwe n’abandi banyarwanda icyorezo cya Covid-19 hari ingaruka cyagize ku buhanzi bwe, icyakora ahamya ko mu minsi iri imbere hari indirimbo yitegura gusohora.

Edouce Softman yatumiwe mu iserukiramuco rigiye kubera muri Kenya
Edouce azahurira ku rubyiniro n'abarimo Kidum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .