00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce Softman ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Edouce Softman ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya gatatu atarabonera izina, iyi ikazaba ikurikiye ‘Akandi ku mutima’ yamurikiye abakunzi be mu 2014 na ‘My Love’ uyu musore yarangije umwaka ushize ariko kubera Covid-19 ntabone uko ayimurikira abakunzi be.

Nubwo ariko atarayiha izina, Edouce yavuze ko imirimo yo gukora kuri iyi album ayigerereye, cyane ko indirimbo hafi ya zose ziyigize yamaze kuzikora mu buryo bw’amajwi, ubu akaba ari kugenda azikorera amashusho imwe ku yindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Edouce Softman yavuze ko ubu yamaze gusohora indirimbo ‘Rasta’ ya mbere izaba iri kuri album ye nshya.

Ati “Indirimbo ‘Rasta’ ni iya mbere isohotse mu ziri kuri album yanjye nshya nzamurika mu Ukuboza 2021.”

Avuga kuri Album ye ya gatatu, Edouce yasobanuye ko ubu aribwo agiye no kuba yayicuruza kuko isoko ry’umuziki w’u Rwanda rimaze imyaka myinshi rigaragaraho ibibazo.

Ati "Kera wasangaga dukora album ariko ntibe yanagurwa, ubu nibura haje imbuga zidufasha kugurisha, ni yo mpamvu natekereje ko ubu uwakora indirimbo nziza nkazimenyekanisha neza album yanjye yagurwa nyuma yo gushimisha abakunzi banjye nanjye bikanyungura.”

Ku bw’uyu muhanzi asanga bitewe n’uburyo isoko ry’umuziki abantu bari kurikangukira, nibura kuri iyi nshuro hari kopi azagurisha bikaba byamugirira akamaro bikanamufasha mu iterambere rye.

Edouce asohoye indirimbo Rasta anahita akomoza kuri album ye ya gatatu mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira muri Kenya aho yatumiwe mu iserukiramuco ryitwa ‘Amahoro Festival’.

Iri Serukiramuco rizabera muri Kenya tariki 26 Ugushyingo 2021, Edouce azahagurukana mu Rwanda na Anita Pendo uzacurangayo, aba bakazataramira mu gitaramo bazahuriramo n’abarimo Kidum n’umunyarwenya ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Eric Omondi.

Edouce agiye kumurika album ye ya gatatu
Edouce yatumiwe mu Iserukiramuco ryitwa Amahoro rigiye kubera muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .