00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC yemeye gushyigikira Miss East Africa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kamena 2021 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wemeye gushyigikira irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka icyenda ritaba.

Gushyigikira iri rushanwa rya Miss East Africa byavuye mu biganiro Miss Jolly Mutesi yagiranye n’Umunyamabanga uhoraho wa East African Community Peter Mathuki.

Nyuma y’ibi biganiro, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yagize amahirwe yo kuganira n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akamwemerera ko bazashyigikira igitekerezo cy’iri rushanwa.

Ati “Ni ibiganiro twasabye kuko muri gahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo izihuye n’iz’irushanwa! Mu kuganira rero batwemereye ko badushyigikiye tunabasigira inyigo y’umushinga wacu ku buryo mu minsi iri imbere bashobora kuzadutera inkunga.”

Uyu mukobwa uretse kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga uhoraho w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yanifatanyije n’abakozi bawo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Jolly Mutesi ari muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho ari kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye bifuza ko zazatera inkunga irushanwa rya Miss East Africa abereye umuyobozi wungirije.

Muri uru rugendo Miss Jolly Mutesi akomeje guhura n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego za Leta ya Tanzania.

Nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye ndetse n’abandi baterankunga, hazatangazwa amatariki irushanwa rizaberaho ndetse n’ibihembo abazatsinda bazahabwa.

Jolly Mutesi yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba
Miss Jolly Mutesi yifatanyije n'abakozi b'Umuryango wa Afurika y'Iburasizuba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .