00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyahagaritswe mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa East African Promoters bwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Jay polly uherutse kwitaba Imana.

Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph, yabwiye IGIHE ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly nk’umuhanzi bakoranye igihe kinini kandi bazirikana uruhare rwe mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ati “Jay Polly ni umuhanzi twakoranye imyaka myinshi, yadufashije ibikomeye, afite uruhare runini mu iterambere rya muzika, ni yo mpamvu tumugomba icyubahiro.”

Igitaramo cyasubitswe cyari icya Marina na Calvin Mbanda bagombaga gutarama kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021, kikaba cyimuriwe ku wa 11 Nzeri 2021.

Mu mwanya w’iki gitaramo, ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko hagomba gusubizwamo igitaramo yaherukaga gukora muri Iwacu Muzika Festival umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa EAP bufashe iki cyemezo mu gihe byitezwe ko uyu muraperi azaherekezwa mu cyubahiro ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

Jay Polly uherutse kwitaba Imana ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri Iwacu Muzika Festival kuva yatangira.

Yagaragaye mu bitaramo bya mbere bya Iwacu Muzika Festival byabaye bwa mbere mu 2019, anagaragara mu 2020 ubwo iri serukiramuco ryabaga bwa mbere.

Gahunda yo guherekeza Jay Polly

Kuri gahunda yo guherekeza nyakwigendera yamaze gutangazwa, byitezwe ko mu gitondo saa yine ari bwo umuryango wa Jay Polly uzajya gufata umubiri we mu bitaro bya Kacyiru.

Nyuma yo gufata umubiri wa Nyakwigendera, saa sita hazatangira imihango yo kumusezeraho bwa nyuma izabera mu rugo iwe aho yari atuye Kibagabaga ikazarangira saa munani z’amanywa.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma abazaba bashyizwe ku rutonde bazahita berekeza ku irimbi rya Rusororo aho nyakwigendera azashyingurwa mu muhango uteganyijwe i saa kumi z’igicamunsi.

Igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyagombaga gutaramamo Marina na Calvin Mbanda cyasubitswe mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly
EAP yimuye iki gitaramo
Umwanya w'iki gitaramo urifashishwa mu kuzirikana no kwibuka ibikorwa bya Jay Polly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .