00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusingizimana uhagarariye u Rwanda muri Miss Culture International, akomeje kwanikirwa mu majwi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Dusingizimana Furaha Appoline uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Culture International azabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 28 Ugushyingo kugeza tariki 4 Ukuboza 2021, akomeje kwanikirwa na bagenzi be bahatanye mu matora amaze iminsi akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu matora ari gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Dusingizimana yari afite amajwi 348 mu gihe Pauline Marere uhagarariye Zimbabwe we afite amajwi arenga 3548.

Mu kiganiro na IGIHE, Dusingizimana yasabye buri munyarwanda kumushyigikira kugira ngo abashe kwitwara neza aheshe ishema igihugu cyamubyaye.

Ati “Ndasaba buri wese ubishoboye kunshyigikira akajya ku rubuga bari gutoreraho akampa amajwi, kugira ngo ndebe ko nabasha gutsinda bityo mpeshe ishema Igihugu cyanjye.”

Miss Culture International ni irushanwa rigamije guhuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi, aba bamarana iminsi bigana bityo buri wese akagira ibyo amenya ku muco w’ibindi bihugu.

Uyu mukobwa agiye kwitabira iri rushanwa atarigeze anyura mu ijonjora ry’imbere mu gihugu nk’uko mu bindi bihugu byagenze.

Si ubwa mbere Dusingizimana agerageje kwitabira amarushanwa y’ubwiza nubwo yari ataragira amahirwe yo kugira iryo ajyamo.

Mu 2019 uyu mukobwa yasabye kwitabira irushanwa rya Miss Haritage International ryabereye muri Singapore ahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga y’itike y’indege imugezayo birangira atagiyeyo.

Iri rushanwa atabashije kwitabira u Rwanda rurifitemo amateka atari mabi kuko Bagwire Keza Joannah yaryitabiriye mu 2015, abasha kwegukana ikamba ry’Igisonga cya kane, mu gihe Mutoni Jane na we waryitabiriye mu 2016 yegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 ryari ritarongera kubaho kubera impamvu zitandukanye. Mu 2019 Dusingizimana wari uryitabiriye abura itike imugezayo.

Ntahagaragara amakuru ajyanye n’ibihembo bizahabwa abazegukana amakamba muri Miss Culture International.

Kanda hano ubashe gushyigikira uyu mukobwa

Dusingizimana agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Culture International mrui Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .