00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Team Djs, Davis D na Jules Sentore mu bazasusurutsa abazitabira imikino ya Afrobasket 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kanama 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura amasaha mbarwa hagatangira Igikombe cya Afurika cy’abagabo muri Basketball "Afrobasket 2021", amakuru ava imbere mu ikipe iri gutegura iri rushanwa aremeza ko abahanzi barimo Davis D, Jules Sentore n’itsinda ry’abavanga imiziki ryamamaye nka Dream Team Djs bari mu bazasusurutsa abazitabira iyi mikino.

Afrobasket 2021 igiye kubera mu Rwanda rizaba ari irushanwa rihanzwe amaso n’Isi yose cyane ko ibihugu bya Afurika bizwi muri uyu mukino w’intoki bizaba bicakiranira muri Kigali Arena.

Basketball ni umukino akenshi udatana n’umuziki. Muri iri rushanwa rikomeye rigiye kubera mu Rwanda, abahanzi bo mu rw’imisozi 1000 batekerejweho.

Umwe mu bashinzwe gutegura Afrobasket 2021 yemereye IGIHE ko usibye Dream Team Djs, Davis D na Jules Sentore hari n’abandi bakiri kuvugana ku buryo mu minsi iri imbere na bo bamenyekana.

Abategura iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, baherutse gutangaza ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena.

U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

Itike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) izajya igura ibihumbi 15 Frw (15$). Imyanya yo mu cyicaro cyo hasi izajya yishyurwa ibihumbi 10 Frw (10$) mu gihe iyo hejuru izaba ari 7000 Frw (7$).

Ibi biciro byose birebana n’imikino izajya iba ku munsi ndetse birimo n’ikiguzi cy’igipimo cya COVID-19 ku bifuza gupimirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Umukino wa mbere w’u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane ikina na Angola mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021.

Kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 29 Kanama 2021, hazajya haba imikino ine ku munsi. Amatike yo kureba iyi mikino agurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ticqet.rw.

Jules Sentore uzwi mu muziki Gakondo agiye gutarama mu mikino ya Afrobasket 2021
Davis D uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe yatumiwe mu mikino ya Afrobasket
Dream Team Djs irimo DJ Toxxyk na DJ Marnaud nibo bazaba bacurangira abazitabira imikino ya Afrobasket
Abafana bemerewe kwinjira muri Kigali Arena kureba iyi mikino
Gahunda yose y'imikino ya Afrobasket 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .