Dream Boyz yamuritse album ya gatandatu i Gicumbi (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini na Mujyanama Claude bagize itsinda rya Dream Boyz bamuritse album yabo ya gatandatu mu gitaramo bakoreye kuri Stade ya Gicumbi kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2016.

Dream Boyz yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album bise ‘Nzibuka n’Abandi’ muri Werurwe 2015, baririmbiye muri Serena Hotel mu buryo bw’umwimerere, hari ubwitabire bw’abafana benshi bari baje gushyigikira aba bahanzi.

Icyo bakoreye mu Mujyi wa Gicumbi bamurika album yabo nshya bise ‘Wenda Azaza’ cyari gitandukanye cyane n’icyo bakoze bamurika album iheruka. Ubushize baririmbiye muri Serena Hotel harakubita haruzura ndetse kwinjira byari amafaranga 10,000 frw mu myanya y’icyubahiro na bitanu ahasigaye hose mu gihe iki bakoze nta mufana wishyuye igiceri cy’ijana.

Platini yavuze ko ‘bahisemo kubikora muri ubu buryo mu rwego rwo kwegera abafana babo batabasha kwitabira ibitaramo bibera i Kigali’.

Jay Polly umwe mu bafashije Dream Boyz muri iki gitaramo we yavuze ko ‘impamvu bakijyanye mu cyaro ndetse kwinjira bakabigira ubuntu ngo ni uko batinye ko na bo babura abafana’.

Yagize ati “Namwe mwakwisubiza, impamvu bakizanye hano mwabyisubiza, kuki batagikoreye i Kigali […] Ikigaragara ni uko tugomba gufatanya, i Kigali naho bizagera igihe byongere bimere neza.”

Jay Polly na Ama-G The Black baherutse kubona isomo rikomeye ubwo bamurikaga album bakoranye muri Petit Stade hakaza abafana babarirwa ku ntoki.

Album nshya Dream Boyz yamuritse igizwe n’indirimbo icumi zirimo Uzamubwire, Inkundo z’i Kigali , 70, Birarangiye ft Jay Polly, Wenda azaza, Bucece hari n’izindi.”

Mu gitaramo bakoze Dream Boyz bafashijwe na Bruce Melody, Buravan,Christopher, Jay Polly na Tom Close wo muri Kina Music. Knowless Butera na we wari utegerejwe muri iki gitaramo ntiyacyitabiriye gusa umugabo we Clement yari ahari.

Ni bo bafana benshi Yvan Buravan aririmbiye bwa mbere
Christopher uherutse kuva muri Kina Music yishimiwe cyane i Gicumbi
Rwarutabura yari yaherekeje Dream Boyz i Gicumbi
Producer Clement[ibumoso] yari yaherekeje Dream Boyz gusa Knowless ntiyahageze
Tom Close imbere y'abafana i Gicumbi
Hano yaririmbaga iyitwa 'Mama w'abana'
Platini na TMC mbere yo kujya ku rubyiniro
Bruce Melody yari yagiye gushyigikira iri tsinda
Platini akigera imbere y'abafana yabasabye kuzamura amaboko bagasuhuzanya
Mu gitaramo cyo kumurika album ya Dream Boyz kwinjira byari ubuntu
Platini yahaga umwanya abafana bakaririmba....
Mujyanama Claude [TMC]
Bari bafite amatsiko yo kureba abahanzi
I Gicumbi Dream Boyz bahafite ihuriro ry'abafana
Tom Close, Jay Polly, Bruce Melody na Christopher bashyigikiye Dream Boyz
Umukunzi wa Platini[iburyo] yari yaherekeje abahanzi akunda
Social Mula[wambaye ingofero] yari yaje gushyigikira Dream Boyz
Abahanzi bose basanze Dream Boyz ku rubyiniro bayifasha kumurika album

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza