00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drake yatuye album ye nshya umukobwa wo muri Tanzania witabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yatuye abantu b’inshuti ze magara album ye nshya yise ‘Certified Lover Boy’ barimo n’umukobwa bivugwa ko akomoka muri Tanzania witwa Nadia Ntuli uheruka kuva mu mubiri azize impanuka yakoreye i Dubai.

Uyu muhanzi yashyize hanze ubutumwa bugamije gutura abantu bamwe na bamwe iyi album ye nshya ari nabwo yahise avugamo uyu mukobwa wari umunyamideli.

Yayituye kandi umukobwa witwa Mercedes Morr wo muri Amerika uheruka kwicwa muri Kanama. Yanditse ati “Alabum yanjye nyituye Nadia Ntuli na Mercedes Morr. Muruhukire mu mahoro.” Drake yari asanzwe ari inshuti y’aba bombi ku buryo yashenguwe no kwitaba Imana kwabo.

Iyi album yakozweho na Drake, Noah "40" Shebib, Oliver El-Khatib ndetse na Noel Cadastre.

Album ya Drake kuva yajya hanze ku wa Gatanu tariki 3 Nzeli imaze gucurangwa na miliyoni nyinshi z’abantu bakoresha cyane imbuga zitandukanye yashyizweho.

Uretse ibyo ariko, yanavugishije benshi kubera ‘cover’ yayo itangaje ikozwe mu buryo bwa ‘emoji’ 12 ziri mu ishusho y’umugore utwite ndetse ukuriwe wenda kwibaruka.

Benshi bagiye bifashisha emoji zo mu buryo butandukanye bakora ‘memes’ bashaka kwigana uburyo iyi ‘cover’ y’iyi album nshya ya Drake ya gatandatu ikozwemo.

Nk’umuhanzi Lil Nas X, yayifashishije ari kwamamaza nawe album ye nshya yise ‘Montero’ , izajya hanze ku wa 17 Nzeri 2021. Kimwe kandi n’umunyamakuru Maury Povich nawe wayifashishije ahindura ahari emoji ashyiramo amafoto ye.

Iyi cover yakozwe n’umuhanzi w’Umwongereza, Damien Hirst.

Reba indirimbo ‘Fair Trade’ iri kuri iyi album. Iyi uyu muhanzi yayihuriyemo na Travis Scott

Drake ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi
Ikirango cya album ya Drake cyavugishije benshi
Ikirango cya album ya Drake cyavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .