00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Dre yasanganijwe impapuro za gatanya ari gushyingura nyirakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Andre Romelle Young wamamaye nka Dr Dre, akaba umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hip hop, yasanganijwe impapuro za gatanya ubwo yari agiye gushyingura nyirakuru.

TMZ yatangaje ko uyu mugabo yashyikirijwe impapuro za gatanya ubwo yari mu Mujyi wa Los Angeles aho yari yagiye guherekeza nyirakuru wamureze akiri muto.

Amakuru avuga ko izi mpapuro Dr Dre yanze guhita azifata ahubwo abari bazimuzaniye bagategereza akabanza agashyingura nyirakuru, ndetse bakazimuhera muri parking y’imodoka.

Izi mpapuro zagombaga guhabwa Dr Dre, zirimo izigaragaza ko yategetswe n’urukiko kwishyura $1.550. 000 Nicole Young wahoze ari umugore we ariko ntabikore uko bikwiriye. Aya mafaranga akaba ari ayagombaga guhabwa umuburanira mu gihe kandi yishyuye $325.433 agasira atishyuye $1.224.567.

Muri Nyakanga, Dr Dre yategetswe kujya yishyura Nicole Young $300.000 buri kwezi kugeza igihe uyu mugore azongera gushaka umugabo cyangwa se yabonye uwo bafatanya urugendo mu rukundo.

Tariki 29 Kamena 2020 ni bwo Nicole Young yatse gatanya aho yari amaranye imyaka 24 na Dr Dre, kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

Icyo gihe Nicole Young yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo, amushinja kuba yaramuhohoteye.

Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

Dr Dre w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, akaba yarahakanye ibyo yashinjwe n’uwahoze ari umugore we, akavuga ko ibyo kumuha amafaranga atabyemera kuko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku masezerano bagiranye mbere yo kubana.

Dr Dre yasanganijwe impapuro za gatanya ubwo yari yagiye gushyingura nyirakuru
Dr Dre amaze igihe mu manza n'uwahoze ari umugore we ushaka ko batandukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .