Dosiye ya Jay Polly n’abo bafunganywe yashyikirijwe Ubugenzacyaha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mata 2021 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Dosiye y’umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly n’abandi 12 bafatanywe basangira ibiyoyabyabwenge yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Aba uko ari 12 batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021.

Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".

Muri aba ariko kandi harimo na Maniriho Rodrigue, umuganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bose uko ari 12 bitewe nuko bahuriye kuri dosiye imwe irimo ibyaha bitandukanye, byatumye bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda nirwo ruzakora iperereza ryimbitse rumenye abadafite aho bahuriye n’ibyaha bafatiwemo byo gukoresha ibiyobyabwenge n’inyandiko mpimbano.

Abazasangwa bafite aho bahuriye n’ibyaha bafatiwemo bazahita bashyikirizwa ubutabera.

12 bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly bari gusangira inzoga
Jay Polly avuga ko nta makuru afite ku rumogi bivugwa ko yafatanywe
Maniriho Rodrigue, umuganga wemera ko yatanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe mu bo bafatanywe yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .