00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye y’abarimo Jay Polly yaregewe Urukiko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Dosiye y’abarimo umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nyuma y’uko yizwe n’Ubushinjacyaha bugasanga hari impamvu zikomeye zatuma aba bagezwa imbere y’ubutabera.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko dosiye y’itsinda ry’abantu bane baregwa hamwe na Jay Polly yamaze kugezwa mu rukiko.

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly aregwa muri dosiye imwe na Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Byitezwe ko iri tsinda rizagaragara imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu minsi mike iri imbere.

Jay Polly n’abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.

Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly na murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory, byagaragaje ko abagera kuri bane bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.

Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

Dosiye y’abarimo Jay Polly yaregewe Urukiko, mu minsi iri imbere baragaragara imbere y'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .