00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dorinema Queen yambuwe ikamba muri Miss Global Beauty Rwanda ryari kuzatuma aserukira igihugu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Dorinema Queen, yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces World yari yegukanye mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, azizwa kuba atarakurikije icyo irushanwa rimusaba.

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, nibwo yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Dorinema Queen, kubera ko yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

Ati “Ubu se waba ufite inshingano runaka ahantu ukajya kwishyiraho izindi nkazo kandi amasezerano ufitanye naho ufite izo nshingano atararangira? Twarabibonye biradutungura kandi yari abizi ko bitemewe.”

Yavuze ko uyu mukobwa nawe yamenye icyo yazize ndetse akaba yemera amakosa ye.

Dorinema Queen yari ku rutonde rw’abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo mu mwaka utaha.

N’abandi bakobwa bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda bazaserukira u Rwanda bakomeje kwitegura kujya guhagararira u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. Muri abo harimo Uwicyeza Gisagara Landrine watsindiye ikamba rya Miss Africa Golden, uzajya mu gihugu cya Turukiya mu Ugushyingo 2021, Irera Queen Isabelle watsindiye ikamba rya World Top Model uzajya guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubutariyani mu kwezi kwa mu Ukuboza 2021 na Murekatete Stella Matutina uzajya guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Albaniya muri uku kwezi.

Abandi bakobwa basigaye batsinze nabo bazategereza ingengabihe y’abashinzwe amarushanwa bagomba kwitabira bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanya ubukana mu bihugu amarushanwa azaberamo.

Uyu mukobwa yambuwe ikamba mu gihe yiteguraga guhagararira u Rwanda
Uwase Honorine niwe wahise ahabwa iri kamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .