00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga yihariye Dorcas & Vestine na Gisubizo Ministries binjiranye muri "Rwanda Gospel Stars Live"

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bagezweho Dorcas & Vestine n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministries ni bo babimburiye abandi mu kumurika imishinga ihatanye muri "Rwanda Gospel Stars Live".

Irushanwa ryiswe "Rwanda Gospel Stars Live" ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mabwiriza agenga iri rushanwa harimo ko abatoranyirijwe kuryitabira bagomba kumurika imishinga yabo.

Gisubizo Ministries iri mu matsinda afite ibigwi mu muziki uhimbaza Imana yavuze ko umushinga wayo ari ugufasha abana baturuka mu miryango itishoboye binyuze mu kubigisha ijambo ry’Imana no kubafasha kwihangira imirimo.

Nkomezi Alexis wari uhagarariye Gisubizo Ministries yavuze ko ari ibikorwa itsinda risanzwe rikora ariko mu gihe baba babonye andi maboko babyagura bikagenda neza kurushaho.

Gisubizo Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Amfitiye byinshi", "Mana uriho", "Ndaguhetse ku Mugongo", "Narababariwe" n’izindi. Ni umuryango ukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu bihugu binyuranye ku Isi ndetse mu bihe bitandukanye ryegukanye ibihembo byinshi mu muziki uhimbaza Imana.

Dorcas na Vestine baturuka mu Majyaruguru y’u Rwanda ubwo baganirizaga itangazamakuru iby’umushinga wabo, bavuze ko bashaka kubaka studio igezweho ikaba n’ikigo cyo kwigishirizamo urubyiruko umuziki.

Ni igitekerezo aba bana bavuga ko bakuye ku kuntu bakoze umuziki baturuka mu Ntara y’Amajyaruguru ariko badafite studio hafi, byatumye bashaka gufungura iyabo yajya inafasha abandi bafite impano ntibavunike nkuko bo bavunitse.

Bagize bati “Twe twavaga i Musanze tuje gukora umuziki mu Mujyi wa Kigali, ni ibintu bituvuna cyane, rero abantu badushyigikiye tugatsindira ariya mafaranga byadufasha gukora ikigo cyigisha umuziki kirimo na studio byajya bifasha n’abandi banyempano.”

Dorcas na Vestine bari mu bahanzikazi bashya bahanzwe amaso mu muziki uhimbaza Imana. Iri tsinda ry’abavandimwe ryamenyekanye mu ndirimbo "Nahawe ijambo’’. Aba bana basengera muri ADEPR ndetse baririmba by’umwihariko muri Korali Goshen y’i Musanze.

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje gushyigikira abahanzi bakunda binyuze mu mushinga ‘Rwanda Gospel Stars live’.

Byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 umuhanzi uzahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava.

Abahanzi batangiye gukangurira abakunzi babo kubaha inkunga yo gushyira mu ngiro imishinga yabo, binyuze mu bitaramo binyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa akanyura hano.

Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.

Uburyo bwo gushyigikira umushinga wa Dorcas & Vestine
Uburyo bwo gushyigikira umushinga wa Gisubizo Ministries
Uhereye ibumoso ni Nkomezi Alexis uririmba muri Gisubizo Ministries, Vestine na Dorcas afashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Mike Karangwa uri mu bateguye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .