00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Don Cheadle yarushinze na Bridgid Coulter nyuma y’imyaka 28 bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Don Cheadle wamamaye muri sinema, yahishuye ko yarushinze na Bridgid Coulter usanzwe ari umukinnyi wa filime, bari bamaze imyaka irenga 20 bakundana.

Cheadle w’imyaka 56 mu kiganiro aheruka kugirana na “The Ellen DeGeneres Show” yabwiye Wanda Sykes wari ukiyoboye ko we na Bridgid Coulter ufite imyaka 52 bari bamaze igihe kinini bakundana, bafashe icyemezo cyo kurushinga.

Sykes yavuze ko Cheadle ko yamubwiye ko yarushinze umwaka ushize agatungurwa. Ati “Waranyandikiye mu ntangiro z’umwaka umbwira ko warushinze. Naravugaga nti igihe cy’icyorezo gitumye Don na Bridgid barushinga.”

Cheadle mu kumusubiza yagize ati “Yego. Ndabumva cyane ko twari tumaranye imyaka 28 dukundana mbere yo kurushinga. Ntabwo nakurenganya.”

Aba bombi bakundanye guhera mu 1992. Bafitanye abana babiri b’abakobwa barimo uwitwa Ayana ndetse na Imani.

Don Cheadle ni umwe mu bakomeye muri sinema ya Hollywood. Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo Hamburger Hill , Colors, Blue Dress , Captain America: Civil War, Avengers: Infinity War , Captain Marvel n’izindi nyinshi.

By’umwihariko bamwe mu banyarwanda bamumenye ubwo yakinaga muri filime ‘Hotel Rwanda’ irata ubutwari mpimbano bwa Paul Rusesabagina.

Cheadle na Coulter bari bamaze imyaka 28 babana ariko batarashyingiranywe
Bombi mu myaka bamaranye mu rukundo bafitanye abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .