00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ The Professor, umwana uvanga imiziki muto kurusha abandi bakora uyu mwuga mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umwuga wo kuvanga umuziki umaze gufata indi ntera mu Rwanda ndetse ni umwe mu itunze benshi kandi unafasha bamwe kuruhuka no kwidagaduro.

Coronavirus itaratera mu tubari dutandukanye aba-DJ babaga bafite umwanya wa mbere kuko gufata agatama bidasigana no gukata umuziki.

Umwana w’imyaka umunani witwa Xavier Maurice Gonda Cooper wiyise DJ Professor, ari mu ruhando rw’abavanga imiziki bashaka kuzamura izina ryabo mu Rwanda n’ubwo Isi muri rusange iri mu bihe bitoroshye bya Coronavirus.

DJ Professor avuka ku babyeyi bafite inkomoko mu Rwanda ariko yakuriye muri Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika ajya anyuzamo we n’ababyeyi bakaza mu Rwanda nko ku ivuko ryabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yakuze akunda umuziki cyane ko kuva yavuka aricyo kintu cyamubagamo kurusha ibindi byose agahitamo kuwujyamo avanga imiziki anacuranga ibicurangisho bitandukanye birimo Piano na Guitar.

Ati “Kuva ndi umwana nakundaga kumva umuziki [...] Mama wanjye nawe akunda umuziki cyane. Umu-DJ witwa Gilos niwe wamfashije anyigisha ibijyanye kuvanga imiziki.”

Nyina wa DJ The Professor witwa Chara Itoka yavuze ko kuba umwana we yajya mu bijyanye n’umuziki yabimubonyeho akiri umwana.

Ati “Kuva yavuka yakundaga umuziki. Ibaze mu gitondo abyuka ashaka kumva ubwoko runaka bw’indirimbo. Gusa mba mbona akurikira ibintu byinshi ntabwo mbizi niba byose azabikorera rimwe ariko ntekereza azagenda abikora mu byiciro bitandukanye. Umuziki ntabwo aricyo kintu aba yerekejeho amaboko gusa buri gihe aba ari gukina umuziki.”

Itoka nawe avuka ku babyeyi bakunda muzika ku buryo ayisobanura nk’impano iri mu maraso yo mu muryango wose.

Ati “Ababyeyi banjye bari abanyamuziki ku mutima ariko bakurikiye ibindi bintu. Papa yakoraga mu bya Peteroli ariko yahoraga acuranga guitar cyangwa avuza ingoma.”

Umubyeyi wa DJ The Professor agira inama bagenzi be kujya bareka abana babo bagashakiriza ahantu hatandukanye kugeza igihe babonye ahabanyura hakaba ariho barambiriza.

Ati “Navuga ngo reka umwana wawe akubite hirya no hino mu bintu bitandukanye. Nizera ko abana baba bafite amahirwe menshi akaba ashobora kuboneka hamwe cyangwa ahandi.”

DJ The Professor yiyumva nk’uzafata umwanya mu bintu bitandukanye birimo umuziki aho yifuza kuba umu-DJ ukomeye ndetse akaba umuhanga mu bya siyansi akora ibintu bitandukanye bijyanye na programming, robot n’ibindi.

Ni umwana ukunda gusoma cyane
DJ The Professor kuva akiri umwana yakundaga umuziki
DJ The Professor mu bwana bwe
DJ The Professor ni umwe mu bavanga imiziki bato mu Rwanda
DJ The Professor ni umwe mu bo kwitegwa mu minsi iri imbere mu kuvanga umuziki
Umubyeyi wa DJ The Professor avuga ko kuvanga umuziki bitarangaza umwana we kuko mu ishuri atsinda
DJ The Professor n'umubyeyi we
Ku myaka umunani gusa, uyu mwana ni umwe mu bavanga imiziki mu Rwanda
Mu gihe cye cyo kuruhuka aba ari kuvanga imiziki mu rugo iwabo
Ntabwo atana n'ibyuma byifashishwa mu kuvanga umuziki
Uyu mwana ni Ambasaderi wa Zora Bots Africa mu Rwanda
Uyu mwana yifuza kuzaba umunyamuziki ukomeye mu Rwanda no hanze
Uyu mwana yitoza gukoresha ibikoresho bitandukanye bijyanye na muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .