Ntabwo ari umwe mu bavanga imiziki bamaze igihe kinini babitangiye cyane ko nta n’umwaka aramara abyinjiyemo nk’umwuga ashobora kurambirizaho.
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Rugamba Anitha, yinjiye mu bakobwa bataraba benshi cyane binjiye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda udakorwa na benshi b’igitsinagore ugereranyije n’igitsinagabo.
Uretse kuba akiri muto mu myaka, iyo muganiriye akubwira ko ari umuntu ukunda kugira ubwira ku buryo yize kuvanga imiziki mu gihe gito cyane ko yiziziho ko ikintu yerekejeho umutima agikorana umwete.
Ni umwe mu banyempano bahambaye ku kuvanga imiziki kandi igitangaje nta shuri rindi yabyizemo ahubwo ni ubumenyi yavomye kuri internet yifashishije urubuga rwa YouTube.
Yabwiye IGIHE ati “Nize kuvanga imiziki nifashishije internet, nkabyigira kuri YouTube. Ibindi nabyize nifashishije aba-Dj bagenzi banjye nyuma nza kugira amahirwe mbona ibyuma nkomeza kugenda nagura impano yanjye.”
Avuga ko kuvanga imiziki ari ibintu yakuze yiyumvamo ariko akaza gutangira kubikora mu bihe bya Guma mu rugo umwaka ushize kuko aribwo ababyeyi babimwereye.
Yavuze ko impamvu yahisemo uyu mwuga ari uko ari ibintu yakunze kuva kera, akemeza intumbero afite ari ukugera ku rwego ruhambaye.
Uyu mukobwa ubusanzwe akorana na Decent Entertainment ya Muyoboke Alex, yemeza bahuye kubera Instagram.
Ati “Muyoboke naramwandikiye mubwira akazi nkora, mubwira ko ndi umu-Dj ukizamuka nkaba nifuza ko twakorana na we nta kuzuyaza ambwira ko nta kibazo kubera ko yabonaga mbikunze kandi mfite ubushobozi.”
Dj Rugamba ababazwa no kuba mu gihe amaze ataracuranga mu kabyiniro kubera ko yatangiye ibyo kuvanga imiziki utubyiniro dufunze ariko akemeza ko igihe tuzaba dufunguye ari kimwe mu bintu bizamushimisha kuducurangamo.
Dj Rugamba afite imyaka 21, yasoje amashuri yisumbuye muri Inyange High School . Yize ibijyanye n’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi(MEG).
Uyu mukobwa aje yiyongera ku bandi b’igitsinagore bakora aka kazi ko kuvanga imiziki barimo DJ Tatiana, Dj Anitha Pendo, Dj Brianne, Dj Sonia, Dj Cyusa, Dj Princess Flor ukorera i Burayi, Dj Makeda, Dj Ira, Dj Fabiola, DJ K.C , Dj Roxy, Dj Ariane n’abandi batandukanye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!