00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Pius uri gukora kuri Album ye ya kabiri, ageze muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

DJ Pius, Madebeats ndetse na Roberto wo muri Zambia berekeje muri Afurika y’Epfo aho bagiye gufatira amashusho y’indirimbo yitwa ‘Action’ aba bahanzi bahuriyemo n’undi ukomoka muri Somalia ariko usanzwe utuye mu Budage witwa Lil Balil.

Nyuma y’ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ya Roberto, DJ Pius yavuze ko agomba guhita asubira muri Zambia aho bagomba gukorera zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri.

Iyi Album DJ Pius yabwiye IGIHE ko bateganya kuyishyira hanze mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyaba cyagenjeje make.

Usibye abo yifuza gushyira kuri album ye, ariko kandi DJ Pius yavuze ko hari n’abifuza ko bakorana indirimbo, icyakora ngo ntaratoranya abo yakorana na bo.

Ati “Hari n’abandi bahanzi bashaka ko dukorana, ubwo ninsubira muri Zambia nzareba abo mpitamo ko twakorana.”

Mu minsi ishize ni bwo DJ Pius na Madebeats bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Zambia aho bagombaga guhurira na Roberto.

Byitezwe ko nibamara gufata amashusho y’iyi ndirimbo, DJ Pius bazahita bagaruka mu Rwanda bagakomeza gahunda yo gukora kuri Album nshya y’uyu muhanzi.

Album ya kabiri ya DJPius izaba ikurikiye ‘Iwacu’ yamuritse mu 2018, iyi yari iya mbere akoze kuva yava mu itsinda rya Two4Real yari ahuriyemo na TKay Aidan.

Roberto na DJ Pius bagiye guhurira mu ndirimbo
DJ Pius, Roberto na Madebeats bari kubarizwa muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .