00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Pius na Madebeats bari kubarizwa muri Zambia

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, DJ Pius na Madebeats bafashe rutemikirere berekeza muri Zambia, aho bagiye gukorera imishinga itandukanye gusa ifite aho ihuriye n’umuziki.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, DJ Pius na Madebeats bafashe rutemikirere berekeza muri Zambia, aho bagiye gukorera imishinga itandukanye gusa ifite aho ihuriye n’umuziki.

Binyuze ku mashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga, aba banyamuziki bo mu Rwanda bagaragaje ko bari kubarizwa muri Zambia aho bahawe ikaze n’ibyamamare muri iki gihugu nka Roberto na General Ozzy.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Pius yavuze ko nubwo bari kubarizwa muri Zambia, bateganya no kujya muri Afurika y’Epfo aho bagomba kuzafatira amashusho y’indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa.

Ati "Turi muri Zambia ariko tuzanakomereza muri Afurika y’Epfo, tuzafata amashusho y’indirimbo yanjye na Roberto, gusa hari indi mishinga y’umuziki dufite gukora!"

Roberto uri gukorana na DJ Pius indirimbo azwi cyane mu yitwa ’Amarulah’, ndetse na ‘Te amo’ yakoranye na Butera Knowless.

Si ubwa mbere DJ Pius agiye gukorana n’abahanzi bo muri Zambia, kuko ubwo yari mu itsinda rya "Two 4 Real" bakoranye indirimbo ’That Love’ na General Ozzy.

Mu 2015 ubwo iri tsinda DJ Pius yabarizwagamo ryamurikaga album yabo, mbere gato y’uko batandukana, Roberto na General Ozzy bari mu bahanzi baje kubatera ingabo mu bitugu!

DJPius agiye gukorana n’abahanzi bo muri Zambia mu gihe yari amaze iminsi asa nkuri mu kiruhuko, nyuma yo gukora indirimbo "Ubushyuhe" yanakunzwe cyane mu mpeshyi ishize.

General Ozzy ni umwe mu bakiriye Madebeats na DJ Pius
DJ Pius na Madebeats bari kubarizwa muri Zambia
Kimwe mu byabajyanye muri Zambia harimo gukorana indirimbo na Roberto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .