Dj Khaled yahurije ibyamamare 30 kuri album ye ya 12

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Mata 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Khaled Mohamed Khaled wamamaye nka Dj Khaled yashyize hanze album ye ya 12 yise ‘Thankful’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye muri Amerika no hanze yayo 30.

Dj Khaled yahurije aba bahanzi mu ndirimbo 13 zirimo “Thankful” yitiriye album yahuriyeho na Lil Wayne na Jeremih, “Every Chance I Get” yakoranye na Lil Baby na Lil Durk, “We Going Crazy” yakoranye na H.E.R na Migos, “I Did It” yahuriyemo na Post Malone, Megan Thee Stallion, Lil Baby na DaBaby, “Let It Go” ye Justin Bieber na 21 Savage.

Hari kandi “Body In Motion” yakoranye na Bryson Tiller, Lil Baby na Roddy Ricch, “Popstar” yakoranye na Drake, “This Is My Year” ye na A Boogie Wit Da Hoodie, Big Sean, Rick Ross na Puff Daddy, “Sorry Not Sorry” yakoranye na Nas, Jay-Z , James Fauntleroy na Harmonies by The Hive, “Just Be” ye na Justin Timberlake, “I Can Have It All” ye na Bryson Tiller, HER na Meek Mill, “Greece” yakoranye Drake, “Where I Come From” yakoranye n’abanya-Jamaica Buju Banton, Capleton, Bounty Killer na Barrington Levy.

Indirimbo 12 ziriho zikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe imwe yitwa “Sorry Not Sorry” yakoranye na Nas, Jay-Z , James Fauntleroy na Harmonies by The Hive ariyo yonyine yakorewe amashusho.

Mbere y’uko iyi album ijya hanze Dj Khaled yari yatangaje ko hari uruhisho rukomeye afitiye Isi yose.

Ati “Iri ni izina ryanjye. Ni ibigwi byanjye. Ni igihe cyo kuzana urumuri rwinshi […] mfitiye Isi impano. Sinjye uzabona igihe kigera nkayibasangiza. Mureke tuzaganire ejo. Ese murahari?”

Iyi album ya 12 ya Dj Khaled yaje ikurikira izindi yakoze zirimo iheruka yashyize hanze muri Gicurasi 2019 yise ‘Father of Asahd’.

Ushaka izi ndirimbo ziri kuri album nshya ya Dj Khaled wakanda hano.

Ku gifuniko cy'iyi album Dj Khaled agaragara apfukamye ashimira Imana, agaragiwe n'abahungu be babiri
Dj Khaled na Nas uri mu bahanzi bagaragaye kuri iyi album
Iyi album nshya ya Dj Khaled iryoheye amatwi iriho indirimbo 13
Jay Z na Nas bakunze kutajya imbizi bahuriye mu ndirimbo iri kuri album nshya ya Dj Khaled
Kuri iyi album nshya ya Jay Z indirimbo yahuriyemo na Jay na Nas ni yo yonyine yashyize hanze amashusho yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .