00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Brianne yarekuwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kamena 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Dj Brianne uri mu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yatangaje ko yarekuwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.

Uyu mukobwa uzwi mu mwuga wo kuvangavanga imiziki ariko by’umwihariko akaba umwe mu bakunze gushyushya imbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro agira, niwe wemeje ko yafunguranywe n’itsinda ry’abantu bari bafunganywe.

Ni amakuru yatanze abinyujije mu kiganiro cya ‘Live’ yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram.

Muri iki kiganiro yakunze kubazwa niba koko bafunguwe bose, maze na we ati “Bose barekuwe, buri wese ari iwe impamvu ari twe muri kubona ni uko twe tubana. Turi mu rugo turi gusangira dushima Imana.”

Yaba DJ Brianne cyangwa Queen Nitha bari kumwe nyuma yo gufungurwa, basubizaga abantu ko barekuwe bose uko bari bafunganywe.

DJ Brianne yijeje abamukurikira ko mu minsi mike azongera gukora ikiganiro kuri Instagram akagaruka ku kagambane bagiriwe.

Ati “Nko ku wa Gatatu cyangwa ku wa Kane, ndateganya kuzakora Live (kuri Instagram) nzabaha ukuri ku kagambane twakorewe. Icyo nabizeza nta muntu nzahishira, buri wese ubyihishe inyuma nzamuvuga.”

Aba barekuwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 bari batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yari yemereye IGIHE ko bataye muri yombi abantu batandatu barimo Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha ukunze kwiyita Queen Nitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther uzwi nka DJ Brianne.

Aba bose bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi. Bafatiwe mu rugo banarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Nyuma yo gutabwa muri yombi bahise bajya gufungirwa kuri RIB Station ya Gisozi mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

Mu gihe Dj Brianne n’abandi batatu bishimira ko barekuwe, Ish Kevin n’undi mukobwa witwa Nziza Olga bo bagumye mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Akirekurwa, DJ Brianne yahise ajya kuri Instagram aganiriza abamukurikiye, aha ni naho yemereje ko abo bari bafunganywe bose barekuwe
DJ Brianne yagaragaye kuri Instagram ari gusangira n'abo bari bafunganywe
DJ Brianne ni umwe mu bakobwa bavanga imiziki ariko unazwiho gutebya bikomeye binyuze mu biganiro anyuza ku mbuga nkoranyambaga
Ish Kevin ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza muri iyi minsi
Queen Nitha ni umwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, mu ijoro ryakeye yishimiraga ko we na bagenzi be babashije gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .