00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Adamz yatangije sosiyete ifasha abahanzi kumenyekanisha indirimbo zabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bavanga imiziki babimazemo igihe, DJ Adamz, yatangije sosiyete yise ‘Supreme Music Group Africa’ ifasha abahanzi kumenyekanisha indirimbo zabo yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Iyi sosiyete ya DJ Adamz ifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano mu buryo bunyuranye.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Adamz yavuze ko ikintu cya mbere bitaho mu gufasha umuhanzi kumenyekanisha indimbo ye ari uburyo ikoze.

Ati “Si buri ndirimbo twemera, iyo umuntu aduhaye akazi tumusaba kubanza kumva indirimbo ye uko ikoze, iyo dusanze yujuje ibisabwa twiyemeza kuba twakorana nawe, hakurikiraho kuganira ku kibazo cy’amafaranga.”

DJ Adamz yavuze ko baca umuntu amafaranga bitewe n’uko yifuza kumenyekanisha indirimbo ye.

Ati “Ibiciro birahindagurika, biterwa n’uko twumvikanye. Icyakora nk’ibyifatizo, uwifuza ko indirimbo ye imenyekanishwa mu Rwanda yishyura amadolari 1000, hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Kuyimenyekanisha hanze y’u Rwanda hishyurwa amadolari ari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu.”

Mu kumenyekanisha ibihangano, ‘Supreme Music Group Africa’ ifasha umuhanzi gushyira no kumenyekanisha indirimbo ku mbuga zigurishirizwaho indirimbo.

DJ Adamz yavuze ko mu ntangiriro abahanzi bo mu Rwanda batahise bumva neza iby’iyi gahunda nshya yazanye.

Icyakora ngo yatunguwe n’uko ‘Navio’ yabibwiye bwa mbere yahise abyumva ndetse biyemeza gukorana.

Kugeza ubu ‘Supreme Music Group Africa’ iri gufasha Navio mu kumenyekanisha indirimbo ye yise ‘Rare’.

DJ Adamz yavuze ko iyi ndirimbo iri gucurangwa ku rwego rushimishije, ati“Ibaze nyine niba iri gucurangwa kuri Citizen TV, Trace Urban, MTV BASE na Soundcity, ubwo singarutse ku bindi bitangazamakuru byo mu Rwanda no mu karere.”

Ku rundi ruhande ariko, DJ Adamz yavuze ko aya mafaranga baca abahanzi ntaho ahuriye na ruswa yahoze arwanya mu muziki, ati “Uyishyura aba azi neza akazi agiye gukorerwa, abahanga barabizi ko kumenyekanisha igihangano cy’umuhanzi biri mu bihenda kuruta no kugikora.”

Indirimbo ’Rare’ ya Navio na Shena Skies niyo Dj Adamz yahereyeho

DJ Adamz yinjiye mu byo gufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .