00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dismas Rukundo ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Dismas Rukundo usanzwe ari umurika imideli wigenga agiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa International ibera muri Nigeria.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Rukundo ahanganye n’abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Liberia, Guinée Conakry, Benin, Tchad n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye cyane ko kugeza ubu ari 12 ariko baziyongeraho abandi uko iminsi izagenda yicuma banagende bashyirwa mu matsinda.

Abahatanye bari mu matsinda ndetse Dismas Rukundo ari mu rya kabiri aho ahurira n’abandi bo mu bihugu nka Tanzania, Côte d’Ivoire, Congo Brazaville na Botswana.

Abahatana bari kugenda bahabwa amanota hifashishijwe itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Habanje gutora hifashishijwe Facebook aho bagenda bareba likes na comments umuntu yagize. Mu itsinda rya Rukundo kuri Facebook yanikiye bagenzi be cyane ko yagize amajwi 532 akurikirwa n’umunya-Bostwana wagize 420.

Ubu we na bagenzi be bahanganye mu itora ryo gushakisha amanota binyuze kuri Instgram. Byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi bizasozwa tariki 29 Gicurasi. Aya majwi azateranywa n’andi azagenda akusanywa mu rwego rwo gushakisha Mister Popularity muri iri rushanwa.

Rukundo yabwiye IGIHE ko ari Umunyarwanda uhora ashishikajwe no guhesha ishema igihugu ku buryo yizeye binyuze muri iri rushanwa azabigeraho nta kabuza.

Ati “Nterwa ishema no kuba Umunyarwanda ndetse nzi ko binyuze muri iri rushanwa Abanyarwanda bazabibona. Buri gihe mba mfite indoto zo guhesha ishema igihugu kandi nzi ko umunsi uruganda rw’imideli ruzajya ku rwego rwo hejuru nk’uko bimeze mu bindi bihugu.”

Dismas Rukundo yavukiye mu Rwanda aba ari naho akurira muri Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umwana wa gatatu mu bana barindwi. Yize Tourism Management muri UTB.

Uyu musore ubusanzwe ni inzobere mu kwakira abantu ndetse afite itsinda ry’abasore n’inkumi yahurije mu cyo yise Ubumwe Group aho bakora ibintu bitandukanye birimo protocol mu bukwe no mu nama n’ibindi.

Yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Irushanwa rya Mister Africa International ahagarariyemo u Rwanda riri kuba ku nshuro ya cyenda.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba guhera ku wa 16 kugeza ku wa 19 Nzeri 2021 muri Nigeria.

Uko waha amahirwe Rukundo

Rukundo ashaka guhagararira u Rwanda neza muri Mister Africa International
Rukundo yatangiye kumurika imideli mu 2016
Uyu musore ashaka guhesha ishema igihugu
Uyu musore ubusanzwe ni inzobere mu kwakira abantu ndetse afite itsinda ry’abasore n’inkumi yahurije mu cyo yise Ubumwe group aho bakora ibintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .