Diamond yizihirije isabukuru mu rugo rwa Zari wamwise inkende

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz yashyize abantu mu rujijo nyuma y’aho bimenyekanye ko yizihirije umunsi w’amavuko we mu nyubako Zari wamwise inkende atuyemo muri Afurika y’Epfo.

Ku wa 2 Ukwakira 2018, Diamond yizihije isabukuru y’imyaka 29 amaze avutse, anitwa inkende na Zari bahoze bakundana ubwo yamwifurizaga kugira umunsi w’amavuko mwiza.

Icyo gihe Zari yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram iriho abana babiri afitanye na Diamond, maze yongeraho amagambo ngo ’isabukuru nziza kuri nyir’inkende’.

Bijya kumenyekana ko Diamond yari ari mu nzu ya Zari muri Afurika y’Epfo, yifashe amashusho atambaye umwenda wo hejuru ari kumwe n’umukobwa we mukuru yabyaranye n’uyu mugore batandukanye muri Gashyantare uyu mwaka.

Ikintu cyashyize benshi mu rujijo ni uburyo aba bombi rimwe bagaragara nk’abanzi, ubundi bakiyambika ishusho y’inshuti magara zabayeho mu myaka nk’icumi ishize.

Mu bihe bitandukanye bagiye bumvikana buri umwe aharabika undi ku karubanda mu biganiro n’itangazamakuru.

Zari rimwe yigeze kuvuga ko Diamond yabuze ubushobozi bwo kuyobora umubiri we akaba ava mu buriri bw’umugore umwe ajya mu bundi.

Diamond yifashe amashusho ari kumwe n'umukobwa we mu nzu ya Zari muri Afurika y'Epfo
Zari yifurije Diamond isabukuru yandika ko ari inkende abiherekesha ifoto y'abana bafitanye
Zari yavuze ko Diamond n'abana be ari inkende

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza