Diamond yasohoye video irimo umukobwa wambaye ubusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 10:37
Yasuwe :
2 1

Diamond Platnumz wo muri Tanzania yongeye guhinduka ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga ku bw’amashusho y’indirimbo nshya yakoze yifashishije umukobwa wambaye ubusa.

Iyi ndirimbo ya Diamond yitwa ‘African Beauty’ yayikoranye na Omarion wo muri Amerika [uyu yamamaye mu itsinda B2K ryakanyujijeho hambere]. Ni imwe mu zigize album nshya yise ‘A Boy From Tandale’; Diamond na Omarion kandi bayiririmbye mu gitaramo aheruka gukorera muri Kenya.

‘African Beauty’ yagiye hanze mu buryo bw’amashusho ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Werurwe 2018. Diamond yayishyize ku rubuga rwa YouTube akoresha uburyo butuma abana bataruzuza imyaka y’ubukure batabasha kuyireba ndetse na mbere y’uko uyifungura ubona ubutumwa bukumenyesha ko ‘video irimo ubutumwa butanogeye bose’.

Muri aya mashusho Diamond aba aririmba uburyo yatwawe umutima n’umukobwa mwiza w’Umunyafurikakazi, mu kugaragaza bya nyabyo ubu bwiza hari aho berekana umukobwa wambaye ubusa ku buryo n’amabere agaragara uko yakabaye ubundi bakerekana ikibuno cye nabwo cyambaye ubusa.

Uyu mukobwa hari n’aho agaragara muri iyi video ahagaze wese nta mwenda yikinze uretse amarangi make ajya gusa icyatsi baba bamusize ku mubiri.

Iyi ndirimbo yayobowe n’umuhanga Justin Campos; ije nyuma y’iminsi mike Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge muri Tanzania[BASATA] gifashe umwanzuro wo guha akato indirimbo za bamwe mu bahanzi barimo Diamond Platnumz ku bwo guhonyora umuco.

Izahagaritswe kuri Televiziyo muri Tanzania harimo iyitwa ‘Waka’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage. Izi zombi ziri mu zakunzwe bikomeye muri Tanzania no hanze mu mpera z’umwaka wa 2017 kugeza ubu.

Uyu mukobwa agaragara muri video ya Diamond yambaye uko yavutse

Uyu Omarion waririmbanye na Diamond muri ‘African Beauty’ ubusanzwe yitwa Omari Ishmael Grandberry akaba yarahoze aririmba mu itsinda ryakanyujijeho rya B2K[rizwi mu ndirimbo nka "Bump, Bump, Bump", "Uh Huh", na "Girlfriend"].

Ubwo itsinda ryari rimaze gusenyuka, Omarion yatangiye umuziki ku giti cye maze mu 2005 asohora album ye ya mbere yise ‘O’ yanakoze akantu kuri Billboard Hot 100.

Omarion asanzwe anakina filime, yagaragaye mu yitwa You Got Served, Fat Albert, Somebody Help Me ndetse na The Proud Family Movie.

Umwe mu bakobwa bagaragara muri iyi video

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza