00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yamuritse imodoka ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamuritse imodoka nshya yo mu bwoko bwa “Rolls-Royce Cullinan” atunze.

Uyu muhanzi usanzwe akunda imodoka zihenze, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yeretse abakunzi be imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rolls-Royce Cullinan’ yiyongereye mu zo yari asanganywe.

Bene ubu bwoko bw’izi modoka bugura 330.000$, ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

Diamond yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2021 nubwo atabashije kugira icyo yegukana.

Yabonaniyeyo na bamwe mu bantu bakomeye mu ruhando rw’imyidagaduro ku Isi barimo Swizz Beatz,Wiz Khalifa, Akon, Snoop Dogg n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi agezweho mu ndirimbo ‘Kamata’ imaze gusa ibyumweru bike isohotse ariko ikomeje guca ibintu muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rolls-Royce Cullinan’ yiyongereye ku zo Diamond yari asanganywe
Muri Amerika yahuriyeho na Akon
Diamond na Snoop Dogg muri studio
Diamond mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe na Swizz Beatz
Diamond yanahuye na Wiz Khalifa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .