Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we na nyina ku isabukuru y’amavuko abaha imodoka nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika yose, yatunguye umukunzi we Tanasha Donna na nyina Sandra Sanura, ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko kuri iki Cyumweru.

Mbere y’uko nyina wa Diamond n’umukunzi we bizihiza isabukuru y’amavuko bahuriza ku wa 7 Nyakanga, uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri iki gihe yari yabanje gutangaza ko ari bo bagore akunda by’ikirenga ku Isi.

Ibirori by’isabukuru birimbanyije, uyu mugabo usanzwe afite abana batatu yanahishuye ko umukunzi we ari hafi kwibaruka umuhungu bizera ko azaba imbaraga z’igihugu.

Nyuma Diamond Platnumz yatunguye nyina Sandra Sanura [bita Dangote cyangwa Bi Sandra] ndetse n’umukunzi we Tanasha Donna abaha imodoka zihenze.

Diamond yahaye nyina imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we amuha Toyota Land-cruiser Prado, bose bishima mu buryo buhambaye kuko byabatunguye.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi babarizwa muri Wasafi Records y’uyu muhanzi. Byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya.

Diamond Platnumz yahaye nyina n'umukunzi we imodoka nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza