Uyu mukobwa umaze gusohora indirimbo eshatu mu gihe gito amaze mu muziki,yahishuye uburyo yiyuha icyuya kugira ngo indirimbo ye ibashe kurangira.
Diamond Diva yagize ati “Gukorera umuziki mu Bushinwa ntibyoroshye. Studio zabo usanga zigoranye zinahenze kuko bateye imbere cyane. Ikindi ni uko njye aho nkorera batanazi umuziki w’iwacu neza, bikansaba kumera nk’aho ari njye ubayobora.”
"Ni abantu usanga barihebeye umuziki w’iwabo cyane, ntabwo ndagera henshi ariko kubona studio nkoreramo biri mu bintu byangoye bikomeye."
Diamond Diva ahamya ko nyuma yo kubona ko gukorera indirimbo yose mu Bushinwa bigoye, yahisemo kujya akorana n’aba ‘Producers’ bo mu Rwanda.
Ati “Njye ndishyura bakankorera ingoma ‘Beat’, hanyuma bakayinyoherereza ngashyiramo amagambo. Iyo maze kuyiga neza njya muri studio za hano bakamfata amajwi.”
Nyuma yo kumufata amajwi, Diamond Diva ayohereza mu Rwanda bakayahuza n’ingoma hanyuma bakayakora neza bityo indirimbo igasohoka yuzuye.
Nyuma yo kuyinononsora, barongera bakayimwoherereza agakurikizaho ifatwa ry’amashusho yayo, aba ari bufatire mu Bushinwa nabyo bidahendutse.
Diamond Diva yirinze gutangaza umubare w’amafaranga akoresha kugira ngo byibuza asohore indirimbo imwe, gusa ahamya ko ari akazi kaba gakomeye gasaba kwitanga no kugira umutima ukunda ibyo akora.
Izindi mbongamizi avuga ko yahuye nazo mu rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki, harimo kubura abantu b’abizerwa bakorana mu Rwanda.
Ati “Hari benshi dukorana ugasanga ibyo mwumvikanye urabyubahirije, ariko we kugira ngo yubahirize ibyo agomba gukora bikaba ingume. Kubona abantu badufasha mu Rwanda tugakorana neza byagiye bingora.”
Uyu muhanzikazi avuga ko kuri ibi hiyongeraho kugorwa bikomeye no kubasha kumenyekanisha ibihangano bye kuko aba atahibereye.
Ati “Nk’umuntu udahari birangora kumenyekanisha ibihangano byanjye, n’abantu tuba dukorana rimwe na rimwe usanga batubahiriza ibyo tuba twumvikanye.”
Guhera muri Kanama 2020 Diamond Diva amaze gukora indirimbo eshatu zirimo; Spray the love, Pull me na Push.
Diamond Diva asanzwe ari umunyamideri utuye mu Bushinwa aho yagiye gukorera ubucuruzi mu 2015. Ni umuhanzikazi ufite indoto zo kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda ndetse akaba yanawugeza ku rwego mpuzamahanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!