Mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko uwahoze ayobora Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana, iyi nkuru ikaba yarashenguye abaturage bo muri iki gihugu n’inshuti zabo.
Mubo byateye intimba n’agahinda hari n’abanyamuziki bo muri icyo gihugu, binagaragarira mu ndirimbo yo kumusezeraho bise “Lala Salama Magufuli”.
Harimo na Diamond ufatwa nk’umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzania, akaba yari inshuti ya hafi ya Perezida Magufuli, ndetse akaba ari no mu bahanzi bamufashije cyane ubwo yari ari kwiyamamariza manda ye ya kabiri mu mwaka ushize.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo ibihumbi by’Abanya-Tanzania byahuriraga mu muhango wo gusezera kuri Magufuli wabereye kuri Stade yiswe Uhuru mu Mujyi wa Dar es Salaam, hagaragayemo n’umuhanzi Diamond wagaragagaje agahinda ko kubura Magufuli.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Tv, yavuze ko yashenguwe no kubura umuntu nka Magufuli wamubaga hafi, intego ye akaba ari ugukomeza ibyiza yagejeje ku gihugu cye.
Ati “Magufuli yari umuntu uca bugufi kandi wita ku bantu cyane, nkanjye yarampamagaraga akanganiriza nk’umubyeyi. Mu minsi ishize ubwo havukaga ibibazo byanjye na papa, yarampamagaye ambaza uko bimeze. Yari umuntu wanjye wa hafi.”
Yakomeje agira ati“Icyo dukwiye gukora twese ni ugukomeza gukora neza tukabasha gushimangira no gukomeza ibintu byiza yatugejejeho, kuko yarakoze cyane dukwiye kugendera mu murongo we.”
Diamond yavuze ko afitiye icyizere Perezida mushya Samia Suluhu Hassan, akurikije ko yarezwe na mama we gusa.
Ati “Njyewe ubwanjye narezwe n’umugore none reba aho yangejeje, mama Samia azatuyobora neza kuko abagore bifitemo imbaraga. Igikwiriye ni ukumutera ingabo mu bitugu no kumusengera gusa.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!