00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Kamanzi yahaye umukoro abashora imari mu ruganda rw’imyidagaduro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Depite Kamanzi Ernest uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yashimiye abatekereje gushora imari mu ruganda rw’imyidagaduro hitabwa ku gukemura ibibazo by’abajyaga mu mahanga gushaka serivisi zirimo izo gutunganya ibihangano mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Yabigarutseho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Ishusho Ltd, itanga serivisi zo gutunganya ibihangano mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’izindi serivisi zikenerwa n’abahanzi baba ab’umuziki na sinema.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Depite Kamanzi Ernest, Depite Uwanyirigira Gloriose n’abarimo Karangwa Martin washinze Ishusho, Umuyobozi wayo Muyoboke Alexis n’abandi.

Karangwa washinze Ishusho yavuze ko bajya kuyitekereza, bari bagamije guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro ndetse bagiye gutangira ibikorwa birimo guhugura no kwigisha abanyempano.

Ati "Tugiye gutangira gutegura amarushanwa, kwigisha no guhugura abanyempano muri uru ruganda."

Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yashimiye abatekereje gushinga Ishusho Ltd hagamijwe guteza imbere impano z’Abanyarwanda.

Ati "Hari ibikorwa byinshi batweretse byajyaga bituma tujya kubishaka mu bindi bihugu nka Tanzania, Uganda n’ahandi. Ni igikorwa cyiza kuba abanyempano bacu batazongera kujya mu mahanga gushaka ibyo bikorwa ahubwo bakajya babibonera hano iwacu."

Yakomeje agira ati "Ni intambwe nziza ku bifuza kuzamura ibikorwa byabo mu Rwanda yaba abahanzi n’abandi banyempano. Turashishikariza benshi kujya bitabira gukora ibikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere impano z’Abanyarwanda."

Depite Kamanzi yavuze ko gushora imari muri uru ruganda biruteza imbere bikanateza imbere urubyiruko."

Ati "Bibagirira umumaro kandi bibafasha gutera imbere kandi bikanafasha abo baha imirimo. Ni byiza ko tubona benshi bakora byinshi byiza kurushaho."

Ishusho Ltd yihariye mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Ishusho Ltd
Ishusho Ltd iherereye neza mu marembo ya Kiliziya Ste Famille
Ishusho Ltd yatashywe ku mugaragaro
Umunyarwenya Ntarindwa Diogène benshi bazi nka Atome cyangwa Gasumuni yari yitabiriye uyu muhango, aha yafataga ifoto na Nyampinga wagize umushinga mwiza muri Miss Rwanda 2021 Musana Teta Hense (ubanza iburyo)
Patycope na David Bayingana bari bitabiriye umuhango wo gufungura Ishusho Ltd ku mugaragaro
Umunyamakuru wa Isibo TV, Bianca, hamwe n'umukobwa witwa Shazz umenyerewe mu ndirimbo z'abahanzi bari bitabiriye uyu muhango
DJ Sonia (Ubanza ibumoso) yari yitabiriye uyu muhango aherekejwe n'inshuti ze
Muyoboke Alex na Rwema Denis bigeze gukorana bafasha Charly na Nina bari bongeye guhura
Yvan Buravan, Massamba Intore na Alyn Sano ni bamwe mu bahanzi bahagaragaye
Ubuyobozi bwa Ishusho Ltd busangira n'abadepite bari baje kwifatanya nabo muri uyu muhango
Uhereye ibumoso: Karangwa Martin washinze Ishusho Ltd, Depite Kamanzi Ernest, Depite Uwanyirigira Gloriose, Kazeneza Merci (umukozi wa Ishusho Ltd) na Muyoboke Alex uyobora Ishusho
Depite Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yashimiye abatekereje gushinga Ishusho Ltd hagamijwe guteza imbere impano z'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .