00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Deo Munyakazi yasohoye indirimbo ‘Bizashira’ ihumuriza abashaririwe n’ubuzima

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kanama 2021 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Umukirigitananga akaba umuhanga mu muziki w’u Rwanda, Deo Munyakazi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Bizashira’ ihumuriza buri wese ugeze aho yumva ubuzima bugeze aho bumunaniye.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo ahumuriza buri wese ugerageza buri kimwe mu buzima kikanga, ugasanga yarihebye.

Ni indirimbo uyu muhanzi abaramo inkuru zitandukanye z’abantu bagiye bahura n’ibibazo bibagoye mu buzima, akabakomeza abasaba kwihangana kuko ari ibishira.

Hari aho aba akomeza abahuye n’ibibazo bitandukanye agira ati “Ihorere iryo ni ishuri ry’ubuzima, jya wihangana ibyo byose bizashira.”

Munyakazi aganira na IGIHE yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kurema agatima abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwabahangayikishije.

Ati “Nk’umuhanzi muri iyi minsi narebye ukuntu abantu bahangayikishijwe n’ubuzima, nsanga nkwiye gukora indirimbo y’ihumure.”

Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko yari igiye kumara umwaka muri studio cyane ko yatangiye kuyikoraho muri Nzeri 2020.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorewe muri Level9 Studio mu gihe amashusho yayo yafatiwe mu Ntara y’Amajyaruguru agatunganywa na Bob Chris.

Deo Munyakazi yasohoye indirimbo ‘Bizashira’ ihumuriza abashaririwe n'ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .