00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dennis "Dee Tee" Thomas uri mu batangije itsinda rya Kool & the Gang yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Kanama 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Dennis "Dee Tee" Thomas wari umwe mu bagize itsinda ryo muri Amerika rya Kool & the Gang ryamenyekanye mu njyana nka R&B, Soul, Funk, Disco, Pop na Jazz yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku rukuta rwa Facebook rw’iri tsinda, ryagaragazaga ko yitabye Imana ari iwe mu rugo muri Leta ya New Jersey muri Amerika. Ryakomezaga rivuga ko asize umugore n’abana babiri b’abahungu ndetse n’umukobwa.

Dennis "Dee Tee" Thomas yari umuhanga mu gucuranga saxophone, flute ndetse na Percussion. Ni na we kandi wabaga umushyushyarugamba mu birori itsinda ryabo ryabaga ryatumiwemo.

Kool & the Gang yabarizwagamo ni itsinda ryamamaye cyane guhera mu myaka yo mu 1970 kuzamura. Ryashinzwe mu 1964 n’abavandimwe Robert "Kool" Bell na Ronald Bell ndetse na Dennis "Dee Tee" Thomas witabye Imana n’abandi bagenzi babo bane barimo Robert "Spike" Mickens, Ricky Westfield, George Brown na Charles Smith.

Iri tsinda ryarakunzwe cyane ndetse ryiharira imyanya y’imbere ku ntonde z’indirimbo zikunzwe. Ryatwaye Grammy Award imwe ndetse rishyirwa ku rutonde rw’abahatana gatatu. Ryatwaye ibihembo bitanu bya American Music Awards.

Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Let’s Go Dancing (Ooh, La, La, La)”, “Fresh, Celebration”, “Get Down On It”, “Cherish,” “Jungle Boogie” , “Summer Madness” n’izindi.

Dennis Dee Tee Thomas asize umugore n'abana batatu
Dennis Thomas ntabwo higeze hatangazwa icyamuhitanye
Dennis Dee Tee Thomas yari umuhanga mu gucuranga ibicurangisho birimo saxophone
Itsinda rya Kool & The Gang Dennis Thomas yabarizwagamo ryubatse amateka muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .