Davis D yasubiye gukorera amashusho y’indirimbo ye i Dubai

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gashyantare 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Icyishaka David umaze kwamamara nka Davis D akomeje kwerekana ko ari umuhanzi ushaka gukora ibikorwa biri ku rwego ruhambaye. Kuri ubu yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Mujyi wa Dubai gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Pose’.

Uyu musore yagiye gufata amashusho nyuma y’ayandi yari yafatiyeyo y’indirimbo ye iheruka. Yahagurutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, saa sita z’ijoro aho yajyanye n’itsinda ry’abantu bazamufasha muri akazi biteganyijwe ko gashobora kumara icyumweru kirenga.

Mu bo bajyanye harimo Bernard Bagenzi usanzwe amufasha muri Incredible Records akaba ari nawe uyobora ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nyinshi z’uyu musore. Bajyanye n’indege ya RwandAir.

Umwe mu bantu ba hafi ba Davis D yabwiye IGIHE ko asubiye gukorera amashusho y’indirimbo i Dubai kuko yabonye ari ahantu heza kandi iyi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze akaba ashaka ko yaba ariho yakorewe bitewe n’uko yifuza ko amashusho yayo azaba ameze.

Ati “Uko yifuza indirimbo ye nshya yasanze nayo ikorewe i Dubai byajyana n’uko ashaka amashusho yayo. Abantu bitege ko iyi ndirimbo izaza ari rurangiza, akazi bagiye gukoramo ndizera ko kazabashimisha cyane. Ntabwo azabatenguha. Ashaka gukomeza gufata abakunzi be neza.”

Davis D yaherukaga kujya gukorera amashusho y’indirimbo ye iheruka yitwa ‘Bon’ nayo mu Mujyi wa Dubai. Iyi ndirimbo kimwe n’iyo aheruka gushyira hanze nayo iri kuri album ye ya mbere yise ‘Afro Killa’ izajya hanze mu minsi ya vuba.

‘Pose’ uyu musore agiye gushyira hanze iri mu mujyo w’izo akunze kuririmba zijyanye n’urukundo.

Mu minsi ubwo Davis D yiteguraga gushyira hanze indirimbo ye iheruka yitwa ‘Bon’, Davis D yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Reba indirimbo y’uyu musore iheruka

Davis D ubwo yafataga amashusho y'indirimbo ye iheruka yakoreye i Dubai
Davis D yaraye afashe indege ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Mu mashusho aheruka Davis D yakoreshejemo umukobwa w'umwarabukazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .