Davis D na Kevin Kade baritaba ubushinjacyaha ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mata 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, Davis D na Kevin Kade hamwe n’umusore w’umufotozi bafunganywe barongera kwitaba Ubushinjacyaha ku nshuro ya kabiri.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, Davis D na Kevin Kade kimwe na Habimana Thierry bari bitabye ubushinjacyaha ariko bataha batabajijwe bitewe n’uko Davis D atari yigeze abazwa n’Ubugenzacyaha.

Kuba batari babarijwe rimwe mu Bugenzacyaha byatewe n’uko Davis D yafashwe nyuma ya bagenzi be, byatumye Ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo gusubika ibazwa ryabo rishyirwa kuri uyu wa 27 Mata 2021.

Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.

Bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro no muri Nyarugenge ku matariki atandukanye; tariki 18 na 19 Mata 2021.

Yaba uwakorewe icyaha n’abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano

Kevin Kade akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure
Davis D we akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .