00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D na Kevin Kade barekuwe by’agateganyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwategetse ko Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

Mu gufata iki cyemezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho.

Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry bari batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure. Bari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Ubwo baheruka mu rukiko, baburanye bahakana ibyo baregwa. Nyuma yo gufungurwa by’agateganyo biteganyijwe ko bazajya bitaba urukiko bari hanze.

Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma aba basore baburana bafunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .