00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D agiye gushyira hanze album ebyiri icyarimwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D ari kwitegura kumurika album ye ya kabiri itaramenyekana izina ryayo, akabikomatanya na album ye ya mbere yagombaga kujya hanze ariko igakomwa mu nkokora na COVID-19

Uyu muhanzi ari gutegura album ya kabiri nyuma y’iya mbere mu minsi ishize yari yavuze ko azamurika ariko bikaba ngombwa ko bitinda kubera ko ibitaramo bitari byemewe.

Umubyeyi w’uyu muhanzi Bukuru Jean Damascène usanzwe akurikiranira hafi ibikorwa bye bya muzika, yabwiye IGIHE ko iyi album nshya y’uyu muhanzi bahisemo kuyikora kubera ko babonaga afite indirimbo nyinshi akomeje gukora ku buryo zitajya kuri album ye yise ‘Afro Killa’ yari iya mbere.

Ati “Album ya mbere yahagarariye ku ndirimbo yitwa ‘Pose’ buriya na ‘Itara’ izaba iri kuri album ya kabiri. Kuri iyi album nshya ntabwo tuzarenza 12. Ntabwo tuzongera gukora album iriho indirimbo nyinshi.”

“Iya mbere yari iriho indirimbo nyinshi ariko iya kabiri tuzashyiraho izigereranyije. Dufite ubusabe bw’abahanzi bamusabye ko dukorana hari n’abo dushaka. Hariho abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ariko ni bake. Abandi ni abo hanze nko muri Nigeria, RDC , Kenya n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko aba bahanzi atabatangaza aka kanya gusa yizeza abantu ko bakomeye.

Ati “Tuzasohorera rimwe album ebyiri. Twabanje kwiha umwanya ntabwo twashatse gutegura igitaramo vuba gusa icyo navuga ni uko izi album zizagira hanze rimwe. Indirimbo nshya yise ‘Eva’ yagombaga gusohokana n’izindi ebyiri ariko tuza kubihindura.”

Izina rya album ya kabiri ya Davis D ntabwo riramenyekana n’igihe yo n’iya mbere zizagira hanze gusa ngo ni hafi muri aya mezi tugiye kwinjiramo.

Ubu Davis D ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Eva’ yafatiye amashusho i Dubai.

Reba ‘Itara’ indirimbo ya Davis D yabashije kwesa agahigo ko kumva na miliyoni y’abantu kandi ari amajwi gusa.

Davis D agiye gushyira hanze album ebyiri icyarimwe
Davis D ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Eva'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .