Davido yarakariwe aryozwa amafaranga yemereye ishuri rya muzika mu Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 01:13
Yasuwe :
2 0

Nyuma y’urugendo Davido aherutse kugirira mu Rwanda akahakorera n’igitaramo cyasize avugwa bidasanzwe, yarakariwe na bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria kubera inkunga yemereye ishuri rya muzika riba i Muhanga.

Umwiryane mu bo muri Nigeria wazamuwe n’amashimwe yisukiranya uyu muhanzi yabonye mu bafana bamukurikira bo mu bihugu bitandukanye banyuzwe n’igikorwa cy’urukundo rw’umuziki yakoze akemera gutanga asaga miliyoni enye Frw ($5000) ku ishuri ry’umuziki ryahoze riba ku Nyundo.

Davido yasuye ishuri rya muzika i Muhanga ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2018, cyakozwe nyuma y’ubusabe bw’ubuyobozi bw’iri shuri bwaganiriye na Sony Music Africa isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa David Adedeji Adeleke yabwiye abanyeshuri biga umuziki mu Rwanda ko niba bashaka gutera imbere barangwa n’umuco wo gukorera hamwe kandi bagaharanira guhanga ibishya. Yabasabye kandi kudacika intege mu byo bakora, no kwigirira icyizere kuko ari kimwe mu bitumye ari umuhanzi uzwi ku Isi yose.

News Agency of Nigeria[NAN] yaganirije abahanzi batandukanye muri icyo gihugu ibabaza kuri icyo gikorwa Davido aherutse gukora mu Rwanda, benshi bumvikana mu mvugo igaragaza kutishimira mugenzi wabo.

Uwitwa Omatshola Iseli uzwi nka “Tee Mac” yagize ati “Uwatanze yari gukora icyo gikorwa bucece, si ngombwa ko byari gushyirwa mu itangazamakuru. Yari gushimirwa n’Imana yo ubwayo.”

Yavuze ko abantu b’ibyamamare bagakwiye kujya bakora ibikorwa byiza nk’icyo Davido yakoze nubwo atashimye uko yabyeretse amahanga, ati “Abagira ineza bakwiye kwitondera ibisingizo bya rubanda bagakomeza kwitanga.”

Uwitwa Adunni Nefrettiti ukomeye mu njyana gakondo muri Nigeria ni umwe mu bashimye Davido ariko mu mvugo innyega uyu muhanzi ndetse ikajora urwego rw’umuziki w’u Rwanda. Yavuze ko Davido akwiye gushimirwa igikorwa cyiza yakoze kuko kizagira ingaruka nziza.

Uyu mugore yavuze ko inkunga ya Davido mu Rwanda ikoreshejwe neza yagira uruhare mu kuzamura abahanzi bakiri bato. Yagize ati “Kiriya ni igikorwa cyiza cyavuye muri umwe muri twe. Ndizera ko yabanje kureba ko u Rwanda rwari rukeneye ubufasha cyane mu muziki kurusha Nigeria kuko umuziki waho ari ubusa uwugereranyije n’uwacu.”

Uwitwa King Wadada uririmba mu njyana ya Reggae ni umwe mu bavuze ko bashyigikiye Davido watanze inkunga ku ishuri ry’umuziki mu Rwanda ariko akavuga ko abahanzi bakomeye iwabo bakwiye guteza imbere abakiri bato ku ivuko.

Yagize ati “Davido yagerageje ibikomeye; gushyigikira umuziki w’u Rwanda, byamuhaye umwanya ukomeye hariya kandi ni ibyo gushimirwa cyane. Nasaba abandi bahanzi bo muri Nigeria kumwigiraho ariko kuri iyi nshuro igikorwa nk’iki kigakorerwa ibigo by’imbere mu gihugu.”

Davido ku ishuri rya muzika i Muhanga yasangije abahiga urugendo rwe rwa muzika

Uyu we yahise akomoza no ku butumwa butangwa mu muziki wa Nigeria avuga ko bwagakwiye kuba bufite inyigisho zifatika aho kuba iziyobya ababyiruka.

Ishuri ry’umuziki riracyategereje inkunga ya Davido

Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Muhanga, Murigande Jacques, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ishuri rigitegereje inkunga Davido yemeye kuriha. Yongeyeho ko igisigaye ari ukohereza amafaranga kuko ibindi byose byamaze kunozwa hagati yabo.

Yagize ati “Inkunga turacyayitegereje, gusa igisigaye ni uko we yohereza amafaranga kuko ibindi byamaze kunozwa. Ni ukuvuga ngo icyo yakoze amafaranga yarabyemeye kuyatanga, ubu twamuhaye konti yo kuyashyiraho n’indi myirondoro. Imishinga azakoreshwa nituyabona tuzabanza kureba ibikenewe mbere y’ibindi, duhere ku cya mbere, icya kabiri, gutyo.”

Nyuma yo gusura ishuri rya muzika i Muhanga, Davido yakoze igitaramo gikomeye i Kigali cyabimburiye urugendo rw’ibindi bya ’30 Billion Africa Tour 2018’ muri Afurika, yakomereje i Kinshasa.

Davido yashimwe kuba umuhanzi w'umutima mwiza kandi ufitiye urukundo umuziki
Davido ubwo yakirwaga na Mighty Popo muri iri shuri rya muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza